Burkina Faso: Abantu 33 Biciwe Rimwe

Imibare ituruka Ouagadougou ivuga ko abarwanyi bishe abantu 33 babasanze mu murima. Burkina Faso iri mu bihugu byibasiwe n’abarwanyi bakora iterabwoba. Mu Ntara 13 zikigize, icyenda zashyizwe mu bihe bidasanzwe mu rwego rwo guhangana n’abo barwanyi.

Igitero kivugwa muri iyi nkuru cyagabwe ku wa Gatanu, kibera ahitwa Youlou mu Ntara ya Mouhoun nk’uko byemezwa na Guverineri wayo witwa Babo Pierre Bassinga.

Bassinga ati: “ Abagome basanze abaturage bari guhinga hafi y’umugezi barabica”.

Avuga ko umubare w’abantu 33 ari uw’agateganyo kuko hari n’abandi bashobora kuzagwa kwa muganga kubera ibikomere byabashegeshe.

- Advertisement -

Mu gace ka Cheriba hari abandi bantu bakoremerekejwe n’amasasu kandi abakoze iki gitero batwitse inzu nyinshi zo muri ako gace.

Guverineri Pierre Basssinga yasabye abaturage gukomeza gukorana bya hafi, aho babonye umuntu cyangwa abantu batazi, bakabibwira inzego z’umutekano kandi ngo ibi bishobora gukoma mu nkokora ibitero bimwe na bimwe.

Nta gihe kinini gishize, hari umuyobozi mu gace ka Mouhoun wiciwe mu gashyamba, umurambo we ukabonwa n’abihitiraga.

Uwo mugabo yitwaga Amadou Kaboré.

Abantu bamuteze igico atashye bahagarika imodoka ye baramurasa.

Burkina Faso ifite ingabo bigaragara ko ‘zishobora kuba’ zirushwa imbaraga n’abagaba ibitero hirya no hino mu gihugu.

Muri Mata, 2023 aba barwanyi bishe abasirikare benshi ba Burkina Faso.

Mu mezi make ashize, Guverinoma ya Burkina Faso yari yashyizeho ‘ibihe bidasanzwe’ byagombaga gukorwamo imikwabo, abasirikare na polisi bakazenguruka mu ngo basaka.

Iki gihe giherutse kongerwaho andi mezi atandatu.

Abarwanyi ba Al Qaeda na Islamic State nibo bavugwaho guhindura Burkina Faso ibagiro kuko badasiba kwica abantu b’ingeri zose, abasivili cyangwa abasirikare.

Aba barwanyi bigaruriye 40% by’ubuso bwose bwa Burkina Faso.

Iki gihugu gifite ubuso bwa [km2] 274,200.

Imibare itangwa n’ibigo bitari ibya Leta ivuga ko abarwanyi bo muri iki gihugu bamaze kwica abantu 10,000 biganjemo abasivili.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version