U Rwanda N’Ubwongereza Mu Biganiro K’Ubucuruzi

Perezida Paul Kagame yaraye yakiriye mu Biro bye intumwa ya Guverinoma y’Ubwongereza ishinzwe ubucuruzi n’ishoramari yitwa Lord Popat baganira uko ibihugu byombi byakongera imbaraga mu buhahirane n’ubucuruzi.

U Rwanda n’u Bwongereza ni ibihugu by’inshuti kandi umubano umaze igihe kirekire.

Kuva Jenoside yakorewe Abatutsi yahagarikwa, Ubwongereza buri mu bihugu byafashije Guverinoma y’u Rwanda kongera kurwubaka.

Mu myaka mike ishize, London na Kigali batangije ubufatanye bw’ubundi buryo.

- Advertisement -

Ni ubufatanye bugamije guha abimukira binjira mu Bwongereza mu buryo butemewe n’amategeko uburyo bwo kuba bari mu Rwanda mu gihe amadosiye yabo yo kwemererwa kuba mu Bwongereza mu buryo bwemewe n’amategeko.

Amasezerano y’uburyo ibi bizakorwa ntiyavuzweho rumwe na bamwe mu bavuga ko bakorera imiryango iharanira uburenganzira bwa muntu, bavuga ko u Rwanda rurangamiye inyungu z’ubukungu kurusha uko zaba izo gutanga ubutabazi kuri abo bimukira.

U Rwanda ruvuga abavuga ko rugamije amaronko kuri abo bimukira bibeshya kuko atari ubwa mbere rutanga uwo musanzu.

Perezida Paul Kagame yigeze kubwira abahagarariye ibihugu byabo mu Rwanda ko rumaze igihe ruteye intambwe mbere y’andi mahanga yo kwakira abimukira bari baraheze muri Libya, rubaha aho kuba heza kurusha aho babaga mbere.

Ni icyemezo u Rwanda rwafashe nyuma y’uko umunyamakuru wa CNN atangarije isi ko abo bimukira bakurwagamo zimwe mu ngingo z’imibiri zikagurishwa  mu bakire bo hirya no hino ku isi bazikeneye.

Isi yose yahise ikuka umutima, u Rwanda rufata iya mbere yo kwakira abo bantu, bagahabwa ahantu ho kuba batekanye ntawe ubafata nk’inyamaswa zo mu  byuma by’ubushakashatsi( animal labs).

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version