Tshisekedi Muri Congo Brazzaville

Perezida wa Repubulika ya Demukarasi ya Congo, Felix Tshisekedi yagiye muri Congo-Brazzaville kuganira na mugenzi we Denis Sassou Nguesso.

Nta makuru arambuye ku bikubiye mu biganiro byabo ariko nk’uko amaze iminsi abigenza, Perezida Tshisekedi ari gukora uko ashoboye ngo ashakishe amaboko yamufasha guhangana na M23.

Uyu ni umutwe w’abarwanyi b’abaturage ba DRC bavuga Ikinyarwanda.

Bashinja igihugu cyabo kubima uburenganzira nk’ubuhabwa abandi baturage.

- Advertisement -

Abayobozi ba M23 bavuga ko ubutegetsi bw’i Kinshasa buheza abavuga Ikinyarwanda kandi bukaba bwarirengagije nkana gukurikiza ibikubiye mu masezerano yasinywe mu mwaka wa 2013.

Tshisekedi ageze i Brazzaville avuye mu Majyepfo y’Afurika aho yari yitabiriye  Inama y’Abakuru b’ibihugu bigize SADC.

Yavuyeyo bemeranyije ko bazamwoherereza ingabo zo kumufasha guhangana na M23 ariko italiki n’umubare w’ingabo zizoherezwa muri DRC ntibiratangazwa.

Kinshasa na Brazzaville ni imijyi ibiri ituranye.

Igabanywa n’uruzi rwa Congo rwambukwa n’ikiraro kirekire.

Minisiteri z’ingabo zisanzwe zikorana…

Muri Werurwe, 2022,  abayobozi b’ingabo za Repubulika ya Demukarasi ya Congo n’iza Congo Brazzaville barahuye  basinya amasezerano y’ubufatanye.

Hari mu nama ya munani isanzwe ihuza impande zombi, ikaba iterana igamije kureba uko hakongerwa imikoranire mu bya gisirikare, iheruka yabereye i Kinshasa.

Uwari uhagarariye inzego z’umutekano muri Repubulika ya Congo Brazzaville yavuze ko isinywa ryariya masezerano ryakozwe mu rwego rwo gushyira  mu bikorwa ibyemeranyijweho mu nama ya 12 yakozwe na Komisiyo ihuriweho n’impande zombi yabaye hagati ya taliki 16 na taliki 20,Ukuboza,  2021 yabereye i Kintele muri Repubulika Congo- Brazzaville.

Indi ngingo impande zombi zavuze ko  zizafatanyamo ni mu guhangana n’imitwe iri muri DRC kuko ngo itarwanyijwe ishobora kwambuka igahungabanya n’abaturanyi barimo n’abaturage ba Congo Brazzaville.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version