Burkina Faso: Captaine Yahiritse Lt Col K’Ubutegetsi

Nyuma  y’uko kuri uyu wa Gatanu taliki 30, Nzeri, 2022 muri Burkina Faso hiriwe havuga amasasu abaturage ntibamenye ikiyihishe inyuma, byaje kumenyekana ko ari coup d’état yakozwe n’abasirikare bayobowe na Captaine Ibrahim Traoré wahiritse k’ubutegetsi Lt. Col. Paul-Henri Sandaogo Damiba wayoboraga iki gihugu

Damiba yari amaze igihe  gito ayobora Burkina Faso ariko abantu bakamunenga ko nta kintu kinini yakoze ngo ashyira ibintu ku murongo mu gihugu kimaze iminsi kibasiwe n’abakora iterabwoba baturuka muri Sahel.

Kuri uyu wa Gatanu abasirikare biriwe baryamiye amajanja bashinga ibirindiro hafi y’Ibiro bya Minisitiri w’Intebe n’Iby’Umukuru w’igihugu.

Bijya gucika byatangiye mu ijoro ryo ku Cyumweru taliki 23, Mutarama, 2022 ubwo abasirikare bikoze bafunga Perezida wa Burkina Faso Roch Marc Christian Kaboré.

- Kwmamaza -

Mbere yo kumufata nabwo  habanje kumvikana amasasu.

Guhirika Kaboré k’ubutegetsi byakozwe mu gihe icyo gihe abakinnyi b’Ikipe y’Igihugu cya Burkina Faso bo bari mu byishimo by’uko ikipe yabo Les Etalons yari yatsinze iya Gabon mu Irushanwa ry’Ibihugu by’Afurika byaharaniraga gutwara igikombe cy’Afurika riri kubera muri Cameron.

Icyo gihe abasirikare bahiritse Perezida Kaboré bavugaga ko barambiwe ko igihugu cyabo kiyoborwa n’icyo bise ‘agatsiko gakorera mu kwaha kwa Perezida’.

Ikindi kivugwaga ko cyatumye abasirikare bafunga Umukuru w’igihugu ni uko ngo Guverinoma yari ayoboye yananiwe guhuriza hamwe amafaranga ahagije kugira ngo akoreshwe mu guhashya abarwanyi bamaze igihe bahungabanya umutekano wa Burkina Faso.

Mbere y’aho ni ukuvuga  Taliki 10, Mutarama, 2022 hari umusirikare ufite ipeti rya Lieutenant-colonel mu ngabo za Burkina Faso wari watawe muri yombi akurikiranyweho umugambi wo gushaka guhirika ubutegetsi bwa Perezida Roch Marc Christian Kaboré.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version