Gen Kabarebe Asobanura Uko Bacitse Uganda Bakaza Kubohora u Rwanda

Abanyarwanda birizihiza  umunsi babohoreweho n’izahoze ari ingabo Za Rwanda Patriotic Army (RPA) ubu hashize imyaka 28.

Indunduro y’uko kubohorwa yagezweho ubwo Inkotanyi zahagarikaga Jenoside yakorerwaga Abatutsi, Umujyi wa Kigali ugafatwa.

Mu kiganiro kihariye General James Kabarebe yigeze guha Taarifa, ishami ry’Icyongereza hashize umwaka umwe abaye Minisitiri w’ingabo, yavuze bimwe mu byakozwe mbere y’uko urugamba rwo kubohora u Rwanda nyirizina rutangira.

Gen Kabarebe yavuze ko muri Nzeri, 1990 yari ahitwaga Bugolobi(  ni mu Nkengero z’Umurwa mukuru wa Uganda, Kampala), hafi y’ikigo cya gisirikare cya Mbuya.

- Kwmamaza -

Avuga ko hari amakuru yatangiye guhwihwiswa avuga ko bari biteguye kugenda kandi ngo byari bishyize mu gaciro kuko bari bamaze iminsi bategura gutera ariko babikora mu bwenge bwinshi.

Icyakora ngo ntibari bazi umunsi nyawo wo gutera.

Kabarebe icyo gihe yari amaze igihe gito avuye mu masomo ya gisirikare bita cadet course ahitwa Jinja.

Mu muhango wo kurahirira kuzakurikiza amahame n’imyitwarire bya gisirikare muri Uganda, James Kabarebe yarahiye ariko ku mutima akibwira ati: ‘Ndarahiye ariko bitinde bitebuke nzabacika ntimuzamenya aho narengeye!’

Uyu mugabo avuga ko mu mutima we buri gihe yumvaga ko yahamagariwe kuzakorera u Rwanda ari ingabo yarwo aho kuba ingabo y’ikindi gihugu icyo ari cyo cyose.

Icyakora kubera ko kugira ngo bigerweho byasabaga kugira aho ahera, byabaye ngombwa ko aba mu ngabo za NRA kugira ngo zimutoze ariko nanone yunguke ubunararibonye bwo kuzaharanira kubohora no kuba mu gihugu cye.

Yagize ati: “N’ubwo nagize uruhare mu ngabo za NRA tubohora Uganda, ariko sinigeze numva ko ari Uganda mfitemo imizi. Ntabwo umuhamagaro wanjye wari NRA. Icyakora nagombaga kuyijyamo kugira ngo nitegure uko nzagaruka iwacu mu Rwanda. Ikifuzo cyo kuhagaruka cyakomezaga kumpata.”

Mbere y’uko yemererwa( byari ukwemererwa ntabwo byari uburenganzira bwe) kujya gukora amasomo ya cadet, yari habanje gukoreshwa ikiganiro kizamini( interview) cyari bumwemerere kujya kwiga mu ishuri ryiza rya gisirikare ryo mu Bwongereza bita Royal Military Academy Sandhurst.

Amahirwe n’umuhati by’Abanyarwanda nibyo byatumwe we( Gen James Kabarebe) na Gen Charles Kayonga ari bo bonyine mu basirikare bose ba NRA bari  bakoze kiriya kiganiro kizamini bagitsinda.

Umusirikare witwa Leopold Kyanda utari Umunyarwanda yaje gusuzuma ngo arebe abo bantu batsinze kiriya kizamini asanga bombi ni Abanyarwanda ahita arakara ababwira ati: “ Pu mugende niba ari mwe mumve imbere!”

Ibi hamwe n’ibindi byabaye mbere, byatumye James Kabarebe arakara yumva ko iby’uko agomba guharanira kugaruka mu gihugu cye ari byo bigomba kuza imbere.

Ubwo burakari ntabwo ari we wari ubufite gusa kubera ko muri rusange Abanyarwanda babaga muri Uganda bari bararangije gushyiraho uburyo bwo mu ibanga bakoreshaga baganira ku mpamvu n’uburyo bigomba kubagarura mu Rwanda.

Kugaruka kandi nta kundi byari bukorwe hadakoreshejwe umunwa w’imbunda.

Kubera ko nta telefoni zabagaho muri kiriya gihe, Gen Kabarebe avuga ko ubutumwa babuhanahanaga bakoresheje umunwa ku gutwi, umwe akabuhereza undi, gutyo gutyo…

Bagiye mu ijoro…

Gen Kabarebe avuga ko hari amakuru yamugezeho ko agomba kwitegura ko bari bugende mu ijoro, saa sita z’ijoro.

Muri iryo joro Kabarebe n’abandi basirikare icyenda( bose hamwe bari 10) bahuriya na Maj Gen Fred Rwigema ahitwa Lubaga.

Gen Rwigema yarabaganirije ababwira ibyo gutera, saa sita z’ijoro zigeze barahaguruka baragenda.

Ngo bagenda bari abasirikare bakuru, ababungirije n’abandi bantu biyemeje gutahuka mu Rwanda binyuze ku ruhembe rw’umuheto.

Icyo gihe bava Lubaga bari abantu 200.

Buriye imodoka z’amajipe barahafata.

Mu modoka yari ibazanye, Kabarebe yumvaga aguwe neza kuko noneho icyo yari amaze iminsi myinshi yifuza cyari gitangiye.

Icyo cyari ugukoresha ubushobozi yakuye mu girikare cya NRA agataha iwabo mu Rwanda aho gusuzugurirwa imahanga.

Gen Kabarebe avuga ko ubwo yari mu modoka atahanye n’abandi mu Rwanda rw’abasekuru be, yibazaga uko ubutegetsi bwa Uganda buzamera nibumenya ko Abanyarwanda bambutse.

Icyakora ngo yavugaga ko we na bagenzi be nibaramuka bahuye n’abasirikare ba Uganda bagashaka kubakoma imbere, bazarasana cyangwa se hakabaho imishyikirano kugira ngo ibintu bitazamba.

Kabarebe yaribwiraga ati: “ Ibyo ari byo abo muri Uganda bazishimira ko dutashye iwacu, kandi bazumva impamvu zabyo n’ubwo bwose bashobora kubabazwa n’uko batabigizemo uruhare runaka.”

Kuri we byari ibintu bizwi ko abaturage ba Uganda batari bishimiye kugira abasirikare benshi muri bo bakomoka mu Rwanda.

Ngo hari na bamwe babibabwiraga cyangwa bakabiberekera mu ruhame ko atari abanya Uganda.

Kwibwira ko Abanyarwanda bari bukomeze kuba ingabo za Uganda byari kuba ari ukwibeshya cyane.

Mu kuvuga uko urugendo rwo kuva muri Uganda rwagenze, Gen  James Kabarebe avuga ko mu gitondo bwacyeye bageze i Masaka, saa yine za mu gitondo zigera bageze Mbarara.

I Mbarara niho banywereye indi lisansi bafata akaruhuko gato gusa ngo yari agifite impungenge kuko ibyo byose babikoraga bakiri mu gihugu cy’abandi.

Ngo bamaze kugera ahitwa Ntungamo muri Uganda bageze ahitwa Kyamate ku ishuri ribanza barahagarara bavugana na Bunyenyezi wari wamaze kugera ku mupaka kare.

Hari hashize igihe gito Bunyenyezi n’abasirikare be arasanye n’Inzirabwoba za Habyarimana.

Inzirabwoba ryari izina ryitwaga Ingabo za Leta ya Habyarimana Juvénal.

Hagati ya saa kumi na saa kumi n’imwe z’umugoroba( 4pm-5pm) nibwo urugamba rwambikanye.

Gen James Kabarebe avuga ko icyo gihe yari ari muri imwe mu modoka zari kumwe na Major General Fred Rwigema.

Avuga ko n’ubwo benshi mubo bari bari kumwe batari bazi kiriya gice, we ngo yari agifiteho amakuru kuko ari ho yavukiye.

Kabarebe yareruye avuga ko ku ikubitiro atari azi neza ikimuzanye, gusa ngo yari umusirikare ufite ishyaka ry’urugamba nka Sous Lieutenant wari urangije amasomo muri Kaminuza ya Makerere.

Mu ijoro ryakurikiye urugamba rwa mbere mu itangira ry’iriya ntambara, abasirikare bakuru baraye mu ishyamba hafi aho, nta basirikare bahagije kandi bakorera ku murongo bahari bo kurinda ba ‘commanders’.

Muri iryo joro , habaye imirimo yo gukomeza gushyira abasirikare ku murongo, bagabanywamo battalions eshatu, iya mbere yiswe Ninth battalion ishingwa Sam Kaka, Sixth battalion ishingwa  Byaruhanga, Fourth battalion ishingwa  Ndugute na  First battalion ishingwa Bunyenyezi.

Aho amakuru amaze kumenyekanira ko ingabo za RPA zamaze kwambuka, abenshi mu Banyarwanda bari mu ngabo za Uganda batangiye kuzitoroka.

Ku munsi wakurikiye uwo intambara yatangiriye, abarwanyi ba RPA bari bamaze kuba 800 kandi bidatinze bahise baba 4,000.

Abenshi bari abasirikare bamenyereye intambara, b’intwari byahamye.

Uko baba benshi rero ni ko bari bakeneye ibiribwa n’ibinyobwa ku rugamba kandi byari bike.

Gen Kabarebe ati: “ Ku ruhande rwanjye icyo nibuka ni uko naryaga biswi kandi iryo joro twaraye munsi y’igiti. Iyo warebaga mu maso y’abandi barwanyi  wabonaga ko bashobewe, bari kwibaza uko ejo bizamera.”

Kubera ko bateye Inzirabwoba bazitunguye, ubwoba bwarazitashye ziyabangira ingata!

Ibi ngo byatumye hari bamwe mu Nkotanyi bibwiye ko Inzirabwoba ari abanyabwoba badafite imbaraga kandi ngo siko byari bimeze.

Kuyabangira ingata ariko byari bifite ishingiro kubera ko Inkotanyi zateye zitunguranye zisanga basirikare bari kunywa Primus ikonje bakina n’amakarita( Bwana, Seti, Butuyu na Wayine, Igisuka, Umutima, Umusaraba…).

Babitaye hasi bariruka.

Ku ruhande rw’Inkotanyi, bwaracyeye Fred Rwigema araziteranya azibutsa icyazizanye.

Ngo Rwigema yababwiye ko bazanywe no kurwana intambara  batazi igihe izarangirira kandi ishobora no kuba yihariye.

Atararangiza ijambo rye, bagiye kumva bumva amasasu aturutse ku ruhande rw’ingabo za Leta abasesekayemo.

Isasu rya mbere ngo ryavugiye nko mu kilometero kimwe, bidatinze irindi rivugira muri metero 500, hakurikiraho irindi riri bugufi y’aho bari bicaye bumva amabwiriza y’Umugaba mukuru wabo.

Kabarebe avuga ko amasasu yababanye menshi bituma batarangiza n’Inama barimo

Barahagurutse batayo ya gatandatu n’iya cyenda biboneza umuhanda wose n’aho izindi zikomereza za Nyabwishongwezi

Gahunda yari iy’uko batayo zose zagombaga gukomeza zikagera i Matimba zivuye Kagitumba.

Ku byago byazo Inkotanyi zatakaje umugaba w’ingabo zazo Gen Rwigema ubwo yarasirwaga kuri kimwe mu dusozi twa Kagitumba.

Mu itsinda yari arimo rigizwe n’abamurindaga yari muremure k’uburyo umwanzi yamurashe amureba.

Gen James Kabarebe avuga ko kuri we yabonaga ko byari ikosa gufata umugaba w’ingabo akaba ari we ujya ku rugamba ahirengeye kandi mu gihugu utamenya aho umwanzi aturuka ariko ngo kuko yari umusirikare muto ntayari bugire inama Jenerali.

Ngo yibazaga impamvu abandi basirikare bakuru batabonaga ko biriya byari ugushyira Rwigema mu kaga ngo bamugire inama!

Icyakora nyuma y’urupfu rwe, abari bashinzwe kurinda Rwigema bararuciye bararumira, birinda gupfa kugira uwo babihingukiriza.

Abarwanyi b’Inkotanyi barinze bagera i Matimba ari bake cyane bazi ko yapfuye.

Ku rundi ruhande ariko, Abanyarwanda baciye umugani ngo ntawe utwika inzu ngo ahishe umwotsi.

N’ubwo bitari bizwi na benshi ko Maj Gen Fred Rwigema yapfuye,  Kabarebe avuga ko umuntu ushishoza yabonaga ku maso y’abayobozi babo akabona ko ‘hari ikintu kigomba kuba kitagenze neza.’

Mu budatsimburwa bwazo, Inkotanyi zakomeje intambara zirasa abasirikare ba Habyarimana ndetse zibambura n’intwaro zo mu bwoko bwa RPGs.

Gen Kabarebe avuga ko we nk’umusirikare yari azi neza ko buri wese yagwa ku rugamba ariko kumva ko uwapfuye ku ikubitiro ari Umugaba wazo Fred Rwigema byari inkuru mbi bitavugwa.

Umwe mu basirikare ba mbere bamenye ko Fred Rwigema yapfuye ni Ceasar Kayizari. Icyo gihe ngo yabanaga na  James Kabarebe muri Unit imwe.

Gusa ngo Kayizari ntiyigeze agira uwo abihingukiriza. Ari Kayizari yari azi ko mbizi, nanjye nziko abizi ariko ntawigeze abiganiriza undi kuko twari tumenyereye kubika amabanga.

Mu ijoro ryakurikiyeho ngo we na bagenzi be bagize amahirwe babona inyama barazotsa bararya.

Bazokeje bakoresheje ibyatsi by’imbagara.

Bidatinze bwaracyeye bakomeza intambara yabo. Batalion ya mbere n’iya kane zaboneje zigana i Gabiro n’aho iya gatandatu n’iya cyenda ziboneza zigana i Nyagatare.

Mu mikorere yabo ngo barabyukaga bakarasa umwanzi bagakomeza urugamba ariko ntibabaga bafite umugambi wanditse werekana neza aho bagombaga kugana n’icyo bagombaga gukora.

Ngo bageze i Nyagatare bamwe mu basirikare batangira imyitwarire idakwiye irimo no kunywa bagasinda.

Umwe mu basirikare b’Inkotanyi witwa Munyaneza ngo yagerageje kubakomakoma ngo baterengera ariko biramunanira .

Iyi myitwarire itakwiye yatumye ingabo za Habyarimana zisubiza aho Inkotanyi zari zafashe.

Paul Kagame yaje kugera mu Nkotanyi zamaze gutakaza ahantu hanini muho zari zafashe.

Kabarebe avuga ko hari bamwe mu basirikare bari bari kumwe bahisemo kwisubirira muri Uganda hari n’abandi bafatiwe mu nzira bataragerayo.

Ibyakurikiyeho birumvikana!

Kagame yahuye n’Inkotanyi zari zarokotse amasasu y’Inzirabwoba taliki 13, Ukwakira mu mwaka zatereyemo.

Inkotanyi aho zari ziri hose zumvaga ko Kagame ari we ugomba kugaruka akaziba icyuho cya Fred Rwigema wari wishwe rugikubita.

Icyakora ngo nta cyizere cy’uko azagaruka zari zifite. Ntiziyumvishaka icyatuma areka amasomo ye akaza ku rugamba.

Icyo Paul Kagame yihutiye gukora ni ugushyira Inkotanyi ku murongo, akazibutsa akamaro ko guhanahana amakuru buri wese ntakore uko abyumva ahubwo hakababo ubwumvikane n’umurongo wo gukoramo ibintu.

Yabategetse ko bose basubira Kagitumba bakisuganya. Kagitumba niho bamereje ko igitero gikurikiyeho kizagabirwa i Gatuna.

Gen James Kabarebe avuga ko ubwo Paul Kagame yagarukaga akaba umugaba mukuru w’Inkotanyi, yahawe inshingano zo kuyobora itsinda ryari rishinzwe kumurimda.

Kabarebe kandi yanashinzwe gutoza abasirikare amwe mu mayeri y’urugamba.

Paul Kagame yaje gutegeka abasirikare be ko bose bagomba kwimurira ibirindiro mu Majyaruguru w’u Rwanda, ahantu yari azi kandi haberanye no gukora ibitero shuma bigamije gukura umwanzi umutima akava mu birindiro bye kandi ahafashwe hagahinduka ah’Inkotanyi.

Ni ahantu kandi byari byoroshye ko umuntu yabona aho yihisha kurusha mu Burasirazuba bw’u Rwanda aho umuntu areba undi mu bilometero byinshi kuko adafite ahantu heza ho kwihisha.

Gen Kabarebe atangaza ko hari n’ubwo Paul Kagame ubwo yajyaga ku rugamba afite imbunda ariko ntiyigeze arasa ahubwo yatangaga amabwiriza kandi ayo mabwiriza niyo yagejeje ingabo za RPA ku ntsinzi yo kubohora u Rwanda  Abanyarwanda bazizihiza ku wa Mbere taliki 04, Nyakanga, 2022.

Icyitonderwa: Iyi nkuru yasohotse bwa mbere mu nkuru y’Ishami rya Taarifa ry’Icyongereza Taliki 02, Nyakanga, 2018.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version