Burundi: Abantu 300 Banduye Ubushita Bw’Inkende

Uburundi bugiye gukora ibarura rusange ry'abaturage

Minisiteri y’ubuzima mu Burundi itangaza ko abantu 300 ari bo bamaze kubarurwa ko banduye ubushita bw’inkende, abenshi muri bo bakaba ab’i Bujumbura.

Komini ya Ntahangwa  niyo ifite benshi kuko ari abantu 147 mu gihe iya Kayanza ari yo ikurikira mu kugira abarwayi benshi.

Minisitiri w’ubuzima muri rusange no kurwanya SIDA witwa Dr Lydwine Baradahana avuga ko umuhati wa Leta mu kurwanya buriya bushita watumye abantu 180 bari baranduye iriya ndwara bakira kandi ngo n’abasigaye ntibarembye.

Ibi Minisitiri Baradahana yaraye abitangarije mu nama yateguwe na Minisitiri w’Intebe Gérvais Ndirakobuca, yateguwe mu rwego rwo gusuzuma uko iyo ndwara yifashe mu baturage.

Ubuyobozi bw’Umurwa mukuru w’ubukungu Bujumbura witwa Jimmy Hatungimana yasabye Minisitiri w’Intebe kubongerera ubushobozi bwo guhangana n’ikwirakwira kw’iyo ndwara.

Avuga ko kuba yiganje mu Ntara ayobora ari ikintu giteye inkeke kuko ari yo urebye ikorerwamo ibikorwa by’iterambere bihambaye kuko ari umurwa mukuru w’ubukungu.

Minisitiri w’ubuzima mu Burundi avuga ko impamvu ikomeye ituma Bujumbura yibasirwa n’ubushita bw’inkende ari uko ituwe n’abantu bakunze guhurira kenshi mu bikorwa by’iterambere kandi ikaba, mu bice byinshi, nta mazi ahagije ahaboneka.

Ashingiye kuri iyo ngingo, Umuyobozi wa Bujumbura yasabye Minisitiri w’Intebe gukorana bya hafi n’ikigo gikwirakwiza amazi mu gihugu hakarebwa uko ayo mazi yakongerwa mu mujyi ayoboye.

Ikigo gishinzwe gukwiza amazi mu Barundi kiwa La Régie des Eaux( REGIDESO).

Nubwo Abarundi bagera kuri 300 banduye iriya ndwara ntawe irahitana nk’uko byemezwa mu kinyamakuru Burundi Iwacu.

Icyakora ngo ibyo byago birashoboka cyane kuko Abarundi benshi bitwara nkaho iyo ndwara ivugwa mu gihugu ari baringa!

Minisiteri y’ubuzima ivuga ko iyo myitwarire ari yo yongera ubwandu mu bantu.

Mu rwego rwo kugabanya ibyago byo kwandura ubushita bw’inkende, Guverinoma y’Uburundi yakanguriye abaturage kugira umuco wo gukaraba intoki kenshi cyane cyane aho abantu bahurira ku bwinshi.

Ivuga ko abatazabikora bazajya babihanirwa kuko kutabikora ari ugushyira mu kaga ubuzima bwa benshi.

Ubutegetsi mu Burundi kandi burashishikariza abaturage kwirinda gukorana imibonano mpuzabitsina n’abantu barwaye ubushita bw’inkende kandi yanakorwa ikaba ikingiye.

Abarundi basabwe no kwirinda kurya inyama zidahiye neza kandi z’inyamaswa z’igasozi.

Ubuyobozi bwanzuye ko utubari tutazakurikiza amabwiriza yatanzwe tuzafungwa.

Minisitiri w’Intebe  Gérvais Ndirakobuca yabwiye abandi bayobozi ko bakwiye kongera ubukangurambaga mu baturage kuko kwirinda ubushita bw’inkende byoroshye kurusha COVID-19.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version