Urubyiruko Rw’Abakorerabushake Ruzajya Ruhugura Abakoresha Umuhanda

Urubyiruko rw’abakorerabushake mu gukumira ibyaha (RYVCP) rwo mu Mujyi wa Kigali rwaraye ruhuguwe na Polisi ku bumenyi bwo kuzafasha abakoresha umuhanda kugira imyitwarire ibarinda mu gihe bawukoresha.

Umuyobozi w’Ishami rya Polisi rishinzwe ibikorwa n’ituze rusange, Commissioner of Police (CP) George Rumanzi yavuze ko Polisi y’u Rwanda iha agaciro gakomeye ubufatanye n’urubyiruko rw’abakorerabushake mu gukumira ibyaha.

Ati: “ Polisi y’u Rwanda ibashimira imyaka ishize muri mu bikorwa byo kwitanga birimo n’ibyo mwakoze igihe COVID-19 yari yugarije igihugu mugafasha Abanyarwanda kubahiriza amabwiriza yo kuyikumira no kuyirwanya”.

CP George Rumanzi aganira n’uru rubyiruko

Rumanzi avuga ko uruhare bagira mu gukangurira abaturage gukumira ibyaha, kurwanya ibiyobyabwenge n’ibikorwa biteza imbere imibereho myiza y’abaturage batishoboye ari urwo gushima.

- Kwmamaza -

Yababwiye ko Polisi y’u Rwanda yabatumiye ngo ibashimire kandi ibasabe gukurikirana neza amasomo bagiye guhabwa.

Uyu mupolisi mukuru yabashishikarije kuzakoresha neza ubwo bumenyi bukazabafasha guhugura abantu cyane cyane abanyeshuri n’abandi bafite intege nke uko umuhanda ukoreshwa neza.

Polisi yasabye uru rubyiruko kuzigisha n’abashoferi kuroherana na bagenzi babo basangiye umuhanda.

Umuyobozi muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu ushinzwe urubyiruko rw’abakorerabushake Richard Kubana yavuze ko urubyiruko rw’abakorerabushake mu gukumira ibyaha rufite imikorere yihariye n’indangagaciro biruranga kandi bigomba gusigasirwa.

Yagize ati: “Ubukorerabushake bubaho muri rusange kandi bukorwa na benshi ariko iyo bigeze ku bukorerabushake bw’urubyiruko mu gukumira ibyaha biba ibyihariye. Mwari musanzwe mugira uruhare mu gukumira ibyaha aho mutuye ariko noneho mugiye gutanga umusanzu no mu mutekano wo mu muhanda. Murasabwa kuzarangwa no gukunda igihugu”.

Yabasabye kandi kuzarangwa na disipuline n’izindi ndangagaciro kugira ngo bashobore gutanga umusaruro.

Mu Rwanda hari urubyiruko rw’abakorerabushake barenga miliyoni 1.9.

Bafatanya na Polisi y’u Rwanda cyane cyane mu bukangurambaga bujyanye n’umutekano n’ibindi bikorwa biteza imbere imibereho myiza y’abaturage.

Abagiye guhugurwa na Polisi bazamenyerezwa uburyo bwo gufasha abakoresha umuhanda imikoreshereze  iboneye y’ahagenewe kwambukira abanyamaguru (Zebra Crossing) mu mihanda itandukanye yo mu mujyi wa Kigali.

Mu gihe kiri imbere amahugurwa nk’ayo akazakomereza no mu zindi Ntara.

Ayo mahugurwa y’umunsi umwe yabereye muri Kigali Conference and Exhibition Village mu Karere ka Nyarugenge ategurwa ku bufatanye bwa Polisi y’u Rwanda, Ihuriro ry’imiryango nyarwanda itari iya Leta (RCSP) n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku iterambere (UNDP).

Abo basore n’inkumi bageraga ku bantu 1430.

Bahawe ibiganiro bitandukanye birimo akamaro k’ubufatanye mu gukumira impanuka, indangagaciro n’imyitwarire ikwiye kuranga urubyiruko rw’abakorerabushake mu gihe bari mu kazi.

Bahuguwe kandi ku bumenyi mu itumanaho n’uko baganira n’abaturage mu buryo butuma bahererekanya nabo amakuru y’ingenzi, bahugurwa ku nshingano z’abakorerabushake, indangagaciro na kirazira bigomba kuzabaranga.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version