Burundi: Bibutse Cyrién Ntaryamira Wagwanye Mu Ndege Na Habyarimana Juvénal

Abarundi bahagarariye abandi mu nzego zitandukanye bahuriye muri Kiliziya yitiriwe Isakaramentu Ry’Urukundo iri i Gitega bibuka urupfu rw’uwahoze ari Perezida w’u Burundi witwa Cyprién Ntaryamira.

Abaje kumwibuka kandi barimo n’abahagarariye inzego z’umutekano ni ukuvuga Polisi n’ingabo.

Hari n’abahagarariye amashyaka ya Politiki.

Ntaryamira yaguye mu ndege yari irimo na mugenzi we wayoboraga u Rwanda Juvénal Habyarimana.

Cyprien Ntaryamira

Hari taliki 06, zishyira taliki 07, Mata, 1994.

Yapfuye amaze amezi abiri ku butegetsi.

Yari yarashinze ishyaka ry’Abakozi b’Abarundi.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version