Mu Rwanda Hafatiwe Ibicuruzwa Bitujuje Ubuziranenge Bifite Agaciro Ka Frw 39,891,473

Ikigo cy’Igihugu cy’ubugenzacyaha  rufatanyije na Polisi y’u Rwanda ndetse n’Ikigo cy’igihugu gishinzwe ibiribwa n’imiti, berekanye ibiribwa, ibinyobwa, imiti, amavuta, urumogi n’ibindi bicuruzwa bitujuje ubuziranenge bifite  agaciro ka Frw 39,891,473.

Umuyobozi mu Kigo cy’igihugu gishinzwe imiti n’ibiribwa witwa Lazare Ntirenganya yavuze ko bakoranye na RIB na Polisi y’u Rwanda mu rwego rwo kugenzura niba nta bicuruzwa biri mu Rwanda bitujuje ubuziranenge hagamijwe kurinda Abanyarwanda.

Ni igikorwa ngurukamwaka kiba kigamije  gushakisha biriya biribwa cyangwa imiti.

Baba bagamije  no kureba  niba inganda zikorera mu Rwanda zifite ibyangombwa bizemerera kuhakorera.

- Kwmamaza -

Avuga ko uretse gufata ibyo bicuruzwa, ahubwo banigishaga abacuruzi babisanganaga bakababwira ko gushakira amaronko mu kuroga Abanyarwanda bihanirwa n’amategeko.

Ntirenganya Lazare avuga ko genzurwa ryakozwe na ziriya nzego ryakorewe mu Turere twose uko ari 30 hagenzurwa ahantu 430( inganda, za Farumasi,…) murizo basanze inganda  99 zidafite ibyangombwa bizemerera gukorera mu Rwanda.

Ikindi babonye ni uko hari izifite ibyangombwa byarangije igihe ariko abacuruzi ntibajye kubyongeresha.

Basanze kandi hari amoko y’ibiribwa 116 atarandikwa ngo byemezwe ko yujuje ibisabwa kugira ngo acuruzwe mu Rwanda.

Basanze kandi hari amoko 172  y’ibicuruzwa byarangije igihe  muri byo 150 bikaba ari ibiribwa n’ibinyobwa  birimo imitobe, amafanta,  amata, byarangije igihe.

Hari n’ibiba byarakuwe ku isoko ariko bigakomeza gucuruzwa muri ibyo urugero rukaba ari ikinyobwa kitwa ‘Kibamba’ yigeze guhitana abaturage mu Karere ka Kicukiro mu Murenge wa Kanombe n’ahandi mu Rwanda.

Hari n’ikitwa ‘Fresh Tangawizi’ cyaciwe.

Hari n’ibindi bitujuje amakuru abyerekeyeho ni ukuvuga igihe byakorewe, ibikigize, igihe kizasazira n’ibindi.

Muri ibi hafashwe  ibicuruzwa 55.

Ntirenganya Lazare avuga ko hari n’amoko 33 y’inzoga zibitswe mu macupa ya pulasitiki kandi bitemewe.

Mukorogo nayo ikomeje kugaragara ku isoko ry’u Rwanda.

Umuyobozi mukuru mu Rwego rw’Ubugenzacyaha wari uhagarariye ubuyobozi bukuru bw’uru rwego Bwana Karenzi Peter, akaba ashinzwe  iperereza no gukumira ibyaha by’iterabwoba yavuze ko uru rwego rwakoranye na Polisi y’u Rwanda n’izindi nzego hagamijwe gukumira ibicuruzwa nka biriya ariko n’ababifatanywe bagakurikiranwa.

Ati: “ Abacuruzi bamwe bashakira indonke mu bucuruzi bagacuruza ibintu bitemewe birimo ibiribwa n’imiti. Hari abahimba inyandiko z’uko bafite ibicuruzwa byujuje ubuziranenge za Rwanda FDA kandi atari byo. Abo bose bazakurikiranwa.”

Karake avuga ko Ubugenzacyaha bwasanze  muri iki gihe abakora biriya byaha babikorana ubwenge k’uburyo bigora abashaka kubigenzura cyangwa kubigura kumenya ubuziranenge bwazo.

Gufata bariya bantu byakozwe muri Operation ngarukamwaka yitwwa OPSON  ikaba yari ikozwe ku nshuro ya 11.

Intego ni ukurinda ko ku isoko ry’u Rwanda hagera ibicuruzwa bitujuje ubuziranenge ntibimenyekane ngo bifatwe bityo abaguzi barindwe.

Ikiganiro kigamije kubamurikira ibikorwa n’umusaruro wavuye muri Operation OPSON XI igamije kurwanya ibicuruzwa bitujuje ubuziranenge.

Indi wasoma ijyanye n’iyi nkuru…

Icyo Abaturage Bavuga Kubyo Basabwa N’Ikigo Cy’Imiti N’Ibiribwa, Rwanda FDA

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version