Mu Mwaka 2021 Nibwo Mu Rwanda Hashowe Imari Nini Kurusha Indi Myaka

Ikigo cy’igihugu gishinzwe iterambere, RDB, gitangaza ko mu mwaka wa 2021 ari bwo imari yashowe mu Rwanda yabaye nini kurusha indi yose yabanje. Ngo ni ikintu cyo kwishimira ko byaba mu gihe  igihugu cyari kiri mu bibazo cyatewe n’iyaduka ry’icyorezo COVID-19.

RDB ivuga ko iriya mibare  yerekana ko ishoramari mu Rwanda ryazamutse ugereranyije n’uko byari bimeze mu mwaka wa 2020 ubwo ubukungu bw’u Rwanda n’isi muri rusange bwazaharaga.

Ubuyobozi bw’iki kigo buvuga ko imari yashowe mu Rwanda mu mwaka wa 2021 ingana na Miliyari 3.7$ mu gihe mu mwaka wa 2020 iyahashowe yanganaga na Miliyari 1.3.

Iri zamuka RDB ryatewe n’uko hari imishinga ikomeye yashowemo imari nini kandi itanga akazi ku bantu 48,669.

- Advertisement -

Ni umubare ungana n’izamuka rya 97% ugereranyije n’uko byagenze mu mwaka washize.

Guverinoma y’u Rwanda isanganywe gahunda yo gushinga imirimo 214,000, kandi imyinshi igahangwa biturutse ku mishinga migari yashowe mu Rwanda.

Inzego zashowemo amafaranga menshi mu mwaka ushize(2021) ni ubwubatsi n’inganda. Byombi byihariye 72% y’amafaranga yose yashowe mu Rwanda.

Ubwubatsi( inzu, ibiraro, ikibuga cy’indege cya Bugesera…)bwihariye 31% , amacumbi rusange( Real Estate) afite 26% mu gihe inganda ( cyane cyane izitunganya ibikomoka ku buhinzi) zifite 15%.

Izindi nzego z’ubukungu zashowemo imari ifatika ni urwego rw’imari, ubwishingizi, ubuhinzi, amacumbi, gutunganya ibiribwa n’ibinyobwa, ingufu, ubuzima n’ikoranabuhanga.

Inzego  z’ubwubatsi n’amacumbi ndetse n’inganda zazamuwe n’uko u Rwanda rwatangije gahunda yo kuzahura ubukungu bwaryo yiswe Build to Recover.

Muri iyi gahunda harimo Politiki yo kugabanyiriza cyangwa gusonera imisoro abashoramari mu gihe rukana kugira ngo bashore mu nzego twanditse haruguru.

Hari na gahunda nshya yiswe New  Investment Code nayo igamije kuzahura ubukungu bushingiye ku ishoramari ry’u Rwanda.

Imwe mu mishinga yashowemo imari nini mu mwaka wa 2021 ni uwo kubaka igice cya kabiri cy’imidugudu igezweho  yiswe Vision City yubakwa n’Ikigo kitwa Ultimate Developers Ltd.

Ni umushinga wa Miliyoni 237.9 $.

Undi mushinga ni uwo kubaka Hoteli yiswe Kigali Golf Resort yubakwa n’Ihuriro ry’abashoramari bagize ikitwa Rwanda Ultimate Golf Course Ltd.

Uyu mushinga ufite agaciro ka 145.9 $.

Hari n’umushinga wa miliyoni  20.7 $ wo gukora ifu y’amata ndetse na miliyoni 22.5$ zashowe mu gukora imodoka zikoresha amashanyarazi, ukaba ari umushinga ukorwa n’ikigo Global Electric Vehicle Ltd.

Urundi rwego rwashowemo amafaranga agaragara ni ubukerarugendo.

Leta y’u Rwanda yashyize amafaranga muri uru rwego mu rwego rwo kurufasha kongera kwiyubaka kubera ko ari rwo rwa mbere rwazahajwe n’ingaruka za COVID-19.

Hari miliyari 100 Frw yashyizwe mu kigega nzahurabukungu kiswe Economic Recovery Fund hagamijwe gufasha za Hoteli kuzanzamuka.

RDB ivuga ko ariya mafaranga yatumye uru rwego ruzamura imikorere k’uburyo rwinjije miliyoni 164$ mu mwaka wa 2021 ugereranyine na miliyoni 131$ zo mu mwaka wa 2020.

Inama nto, inama nini, ibiganiro mbwirwaruhame  n’amamurikagurisha byinjije miliyoni 12$ mu mwaka wa 2021 mu gihe mu mwaka wa 2020 zinjije miliyoni 5.4$.

Abasuye u Rwanda mu mwaka wa 2021 biyongereyeho 2.8% bava ku bantu 490,000 mu mwaka wa 2020 bagera ku bantu 512,000 mu mwaka wa 2021.

Imikino yo ku rwego mpuzamahanga iri mu byatumye u Rwanda rusurwa cyane mu mwaka wa 2021.

Imari yinjiye mu Rwanda iturutse ku byoherejwe hanze (ibicuruzwa na serivisi) byazamutseho 9.4% biva kuri miliyari 1.9 mu mwaka wa 2020 bigera kuri miliyari 2.1 mu mwaka wa 2021.

RDB ivuga ko iri zamuka ryatewe n’uko imikorere ku isoko mpuzamahanga yagutse mu mwaka wa 2021 kurusha uko byagenze mu mwaka wa 2020.

Urundi rwego rwafashije ubukungu bw’u Rwanda gutera imbere ni urwo kubakira urubyiruko ubushobozi bityo rushobora kwihangira imirimo.

Abantu 5000 bahuguwe mu guhanga imirimo bakoresheje ikoranabuhanga mu ngeri zirimo ubwubatsi bw’ibiraro, ubuhanga mu kubika no gutunganya amakuru( data science) n’izindi nzego.

Hari urubyiruko rwarangije Kaminuza rugera ku 1400 ryahuguwe kugira ngo rubone ubumenyi bw’inyongera bwo kurufasha guhanga imirimo.

Ku bufatanye bwa RDB n’Ikigega gishinzwe guteza imbere imishinga mito n’iciriritse,( BDF) hari imishinga 1000 yatewe inkunga, itangira gukora.

Abashinze imishinga  y’iterambere igera ku 8500  nabo bahawe andi mahugurwa y’uburyo barusha ho kuyibyaza umusaruro.

Muri yo, igera kuri 85% yabonye amafaranga yo gukoresha yahawe n’ibigo by’imari cyane cyane za  SACCO’s.

Ubwo yavugaga kuri iri terambere, Umuyobozi wa RDB Madamu Clare Akamaznzi yagize ati: “ Izahuka ry’ubukungu mu mwaka wa 2021 ryerekana ko ubukungu bw’u Rwanda buri kuzanzamuka. Ni imibare yerekana ko ishoramari ryo mu mwaka ushize riruta iryashowe mu yindi yose yabanje. Ni agahigo twagezeho kandi byerekana ko mu minsi iri imbere ishoramari rizakomeza kuzamuka.”

Akamanzi avuga ko imibare y’umwaka wa 2021 yerekana ko u Rwanda ruzakomeza gutera imbere binyuze mu ishoramari mu nzego zitandukanye.

Clare Akamanzi avuga ko u Rwanda ruzakomeza iterambere mu mwaka wa 2022. Iburyo bwe hari Robert Bafakurera uyobora Urugaga rw’abikorera mu Rwanda

Icyizere cy’iterambere rikomoka ku ishoramari gishingira ku ngingo y’uko mu mwaka wa 2022 hari imishinga iremereye u Rwanda ruzakomeza gushoramo amafaranga.

Umwe mu y’ingenzi ni uwo kubaka ikigo cy’ikoranabuhanga kitwa Kigali Innovation City.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version