Burundi: Igitaramo The Ben Kizabera Mu Kigo Cya Gisirikare

Ku mpamvu z’umutekano we n’uw’abazitabira igitaramo cye, ubutegetsi bw’Uburundi bwanzuye ko igitaramo cy’Umunyarwanda The Ben kizabera mu kigo cya gisirikare.

Kizaba taliki 01, Ukwakira, 2023. Amakuru ava mu Burundi avuga ko kiriya gitaramo kizabera muri Mess des Officiers, iki kikaba ari ikigo kinini cy’abasirikare bakuru mu Burundi.

Muri rusange nta kintu kinini cyahindutse ku byari biteganyijwe mu gitaramo The Ben agomba gukorera mu Burundi.

The Ben yageze mu Burundi ku wa 27 Nzeri 2023 akazahakorera ibitaramo bibiri i Bujumbura.

Igitaramo azakora ku wa 1, Ukwakira, 2023 azagihuriramo na Big Fizzo na Sat B b’i Burundi, DJ Diallo, DJ Lamper, Bushali, Babo na Shemi b’i Kigali na Romy Jons usanzwe ari DJ wa Diamond hakiyongeraho Lino G, umusore uri kuzamuka neza mu muziki w’u Burundi.

Kuri uyu wa Gatandatu taliki 30, Nzeri, 2023 The Ben azabanza ahure n’abakunzi be baganire.

Kwinjira bizaba ari ukwishyura ibihumbi 100 Fbu na miliyoni 2 Fbu ku meza y’abantu umunani, bagahabwa amacupa abiri ya champagne.

Muri ibi birori itike y’abanyacyubahiro izaba ari miliyoni 10Fbu (arenga miliyoni 3 Frw) umuntu akanywa, akanarya n’icyo ashaka hamwe n’umuryango we w’abantu icumi bazaba bazanye.

Igitaramo nyiri izina cyo ku italiki  01, Ukwakira 2023, itike yo kwinjira ni ibihumbi 10 Fbu ku muntu umwe, itike ya VIP bikaba ibihumbi 50 Fbu, ameza y’abantu batandatu azaba agura ibihumbi 500 Fbu, mu gihe ay’abantu umunani ariho amacupa abiri ya champagne azashyurwa miliyoni 1,5 Fbu.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version