Ubufatanye Bw’u Rwanda Na Afurika Y’Epfo Mu By’Amabuye Y’Agaciro

Peter Taarifa
4 Min Read
Amb Emmanuel Hategeka aganira n'abashoramari bo muri Afurika y'Epfo. Ifoto/Ambasade y'u Rwanda muri Afurika y'Epfo.

U Rwanda rurongera imbaraga mu gushaka abashoramari bo muri Afurika y’Epfo bazayishora mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro no kuyatunganya, hagamijwe guteza imbere uru rwego no kongera inyungu igihugu gikura mu mutungo kamere gifite.

Mu rwego rwo kuzamura ubwo bufatanye, Emmanuel Hategeka uhagarariye u Rwanda muri Afurika y’Epfo yakiriye abashoramari bo muri iki gihugu basanzwe bakora mu bucukuzi no gutunganya amabuye y’agaciro.

Muri iyo nama harimo n’abagize Umuryango Young Presidents’ Organization (YPO), uhuza abayobozi b’ibigo by’ubucuruzi n’abashoramari baturutse mu bihugu bitandukanye hirya no hino ku migabane y’isi.

Ambasaderi Hategeka yagaragarije abo bashoramari amahirwe u Rwanda rufite mu rwego rw’ubucukuzi bw’amabuye, abasaba kuzasuzuma uko bashora muri iki gihugu bakunguka.

Yaboneyeho no kubatumira mu nama mpuzamahanga yiga ku bucukuzi bw’amabuye y’agaciro izabera i Kigali kuva ku wa 9 kugeza ku wa 11 Ukuboza 2026.

Izahuza abashoramari, inzego za Leta, ibigo bikora mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro n’impuguke muri uru rwego.

Intego y’u Rwanda ni uko iyi nama izaba urubuga rwo kungurana ibitekerezo, kumenyekanisha amahirwe y’ishoramari arurimo no gushyiraho ubufatanye hagati y’ibigo byo mu Rwanda n’ibyo muri Afurika y’Epfo.

Afurika y’Epfo ni kimwe mu bihugu bifite ubunararibonye bukomeye mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro, by’umwihariko mu gushakisha ahari amabuye y’agaciro, gukoresha ikoranabuhanga rigezweho mu kuyashaka no kuyatunganya, ibikoresho byabugenewe bikoreshwa muri aka kazi, gutanga igishoro no kongerera ubumenyi abahanga bo muri uru rwego.

Ibyo kandi biri mubyo u Rwanda rushaka kungukiraho ngo rwongere ubwinshi n’uburyo bwo gutunganya neza amabuye y’agaciro ruteganya kuzohereza hanze mu gihe kitari icya kera.

Binyuze mu guhererekanya ubumenyi, gukoresha ikoranabuhanga rigezweho no kongera ubushobozi bw’ibigo bikora mu bucukuzi, Kigali ishaka kuzaba ihuriro ry’aho Afurika itunganyiriza amabuye mbere y’uko yoherezwa ku isoko mpuzamahanga.

Mu ngamba z’u Rwanda muri uru rwego, harimo kongera ibikorwa byo kuyatunganya no kuyongererera agaciro imbere mu gihugu, aho gukomeza kuyohereza mu mahanga adatunganyije bigahenda igihugu.

Nibikorwa nk’uko biteguye, bizungura igihugu amafaranga aturutse ku mabuye y’agaciro, bitange akazi cyane cyane ku rubyiruko n’abagore, biteze imbere ikoranabuhanga mu bucukuzi kandi bireshye abashoramari mpuzamahanga ngo bashore muri uru rwego rw’ubukungu.

Mu gukorana n’abashoramari bafite ubunararibonye barimo  n’abo muri Afurika y’Epfo kandi, u Rwanda rurashaka kongera ubushobozi bwo gushakisha amabuye y’agaciro ari mu butaka bwarwo, kuyacukura, kuyatunganya no kuyongerera agaciro mbere yo kuyageza ku masoko mpuzamahanga.

U Rwanda rukungahaye ku mabuye y’agaciro atandukanye, ariko ay’ingenzi kandi azwi cyane ku isoko mpuzamahanga ni amabuye atatu azwi nka 3T (Tin, Tantalum na Tungsten), hiyongeraho zahabu n’andi mabuye afite agaciro mu nganda z’ikoranabuhanga.

Amwe mu mabuye y’agaciro aboneka mu Rwanda n’akamaro kayo:

  1. Gasegereti (Cassiterite – Tin)

Iri ni ryo buye bavana mo akanyabutabire kitwa Tin. Rikoreshwa cyane mu gukora ibikoresho by’ikoranabuhanga, cyane cyane mu guhuza ibice by’ibyuma biri mu bikoresho bya elegitoroniki.

  1. Koluta (Coltan – Tantalum na Niobium)

Ni ibuye rikungahaye kuri Tantalum na Niobium. Tantalum ikoreshwa mu gukora ibikoresho by’ikoranabuhanga birimo telefone, mudasobwa, ibikoresho by’ubuvuzi n’ibindi.

  1. Wolfram (Wolframite – Tungsten)

Ikoreshwa mu gukora ibyuma bikomeye cyane, ibikoresho byo gucukura amabuye y’agaciro, ibikoresho byo mu nganda n’ibikoresho byihanganira ubushyuhe bwinshi.

  1. Zahabu (Gold)

Ni rimwe mu mabuye y’agaciro ahenze ku isoko mpuzamahanga. Ikoreshwa mu gukora imitako, ibikoresho by’ikoranabuhanga no mu ishoramari.

  1. Litiyumu (Lithium)

Ni ingenzi mu gukora bateri zikoreshwa mu modoka zikoresha amashanyarazi, telefone n’ibindi bikoresho bibika ingufu.

  1. Beryl

Ni ibuye ribonekamo amabuye y’agaciro arimo Beryllium, ikoreshwa mu nganda zikora ibikoresho byihariye bikomeye kandi bitaremereye.

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *