Burundi: Impunzi Zo Muri DRC Zugarijwe N’Indwara Zikomeye

Zimwe mu nzu ziri muri iyi nkambi( Ifoto@MSF)

Guhera mu ntangiriro za 2024, hari impunzi nyinshi zahunze intambara mu Burasirazuba bwa Repubulika ya Demukarasi ya Congo zihungira mu Burundi mu Ntara ya Cibitoke, aho zashoboraga hose kurambika umusaya.

Nyuma abakozi b’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe impunzi, UNHCR, bakoranye na Leta bazimurira ahitwa Musenyi.

Kuva icyo gihe kugeza ubu, ubuzima bwazo bakomeje kuba bubi kandi nk’uko abahakorera babivuga, ikibazo kizakomeza gukura niba nta buryo bwo kubitaho bufatika bushyizweho.

Abaganga bashinzwe kwita kuri izo mpunzi- biganjemo abagize Umuryango Médecins Sans Frontières- bavuga ko bikwiye ko muri iyo nkambi hashyirwa uburyo bwo kurinda abana imbasa, iseru, malaria na macinyamyambi kuko biri mu bibugarije.

- Kwmamaza -

Iriya nkambi ku ikubitiro yari yarubakiwe kuzakira impunzi 10,000 ariko ubu harimo 18,000, hafi inshuro ebyiri z’abo yari igenewe kwakira.

Abo bashobora kandi kuziyongera kuko aho zaturutse hakiri yo intambara.

Umwe mu bagore bayibamo witwa Nathalie yabwiye Burundi Iwacu ati: “Tuba mu ihema kandi nta biribwa bihagije dufite haba twe ndetse no mubo duturanye”.

Ikindi kibazo kibugarije ni uko aho iyo nkambi iba hari ubutaka butemerera amazi kurigita, akareka kandi ibi biha imibu urwaho rwo kubona aho iterera amagi yo akaba myinshi bityo na malaria ikiyongera.

Umuhuzabikorwa w’Umuryango w’abaganga batagira imipaka, Médecins Sans Frontières, witwa Barbara Turchet avuga ko niba nta gikozwe vuba ngo ibyo bibazo bikurweho, mu gihe gito kiri imbere indwara zikomeye zizaduka muri iyo nkambi.

Abafite ibyago ni abana n’abagore batwite n’abandi bantu basanganywe ibibazo by’ubuzima kubera ubusaza cyangwa izindi mpamvu.

Hejuru ya Malaria kandi hari n’ikibazo cy’uko hashobora kwaduka indwara ya Macinya(Cholera) igahitana benshi kubera umwanda no kuba abantu baturanye bya hafi.

Kutagira amazi meza ahagije, isabune n’ibintu bikenewe mu isuku n’isukura biri mu bizatiza umurindi izo ndwara.

Iseru nayo iri mu ndwara zugarije abana bo muri iriya nkambi kandi iba mu zandura cyane.

Icy’ingenzi, nk’uko Barbara Turchet abivuga, ni ugukingira abana ngo itazabafata ikabazonga.

Burundi Iwacu yanditse ko mu Burundi hakenewe Miliyoni $76  zo kwita ku mpunzi zo muri DRC zahunze intambara igiye kuhamara imyaka itatu.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version
pintoto