Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Burundi: Minisitiri W’Ubuzima Ashaka Ko Hubakwa Ibitaro By’Abakire GUSA
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu mahanga

Burundi: Minisitiri W’Ubuzima Ashaka Ko Hubakwa Ibitaro By’Abakire GUSA

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 14 September 2023 10:04 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Uburakari mu baturage b’Uburundi bwazamutse nyuma y’uko Minisitiri w’Ubuzima witwa Dr. Sylvie Nzeyimana atangaje umushinga wo kubaka ibitaro bigenewe abakomeye gusa.

Amakuru agera kuri Taarifa aturuka mu Burundi avuga ko taliki 30, Kanama, 2023 ari bwo Dr. Sylvie Nzeyimana uyobora Minisiteri y’ubuzima yahaye bagenzi be bari bitabiriye Inama y’Abaminisitiri igitekerezo cy’uko biriya bitaro byakubakwa.

Muri iyo nama kandi yari yaje yitwaje n’umushinga w’itegeko rigena imikorere yabyo.

Imwe mu ngingo zikubiye muri uwo mushinga ni uko hakwiye kubakwa ibitaro byihariye bivuga abakire n’ibindi bikomerezwa.

Ni ingingo yaje no kwemerwa na bagenzi be bavuga ko igomba kuganirwaho, ariko irakaza abaturage benshi.

Ntibiyumvisha ukuntu ari abo barwara kurusha abandi ariko ntibubakirwe ibitaro ahubwo bikubakirwa abifite.

Igitekerezo cya Minisitiri Sylvie Nzeyimana cyarakaje abaturage cyane cyane kubera ko amafaranga azakoreshwa mu kubaka ibyo bitaro  by’abakomeye ari imisoro y’abaturage kandi igihugu kikaba gisanzwe gikennye.

Minisitiri w’Ubuzima witwa Sylvie Nzeyimana

Imibare y’Ikigega mpuzamahanga cy’imari, IMF, ivuga ko Uburundi ari igihugu cya kabiri gikennye ku isi, icya mbere kikaba Sudani y’Epfo.

Ubwo yasobanuraga ishingiro cy’umushinga w’itegeko yagezaga kuri bagenzi be, Dr Sylvie Nzeyimana ntiyigeze akomoza ku bibazo bisanzwe biri mu rwego rw’ubuzima mu gihugu cye.

Hari umuturage witwa Yohani usanzwe ukora mu bitaro bitwa Hôpital Prince Regent wavuze ko igitekezo cya Minisitiri w’ubuzima kidashyize mu gaciro.

Umukozi wa Sosiyete sivile mu muryango witwa Cadre d’Expression pour les Malades au Burundi (Cemabu) witwa Sylvain Habonakiza yasabye abafata ibyemezo kwirinda guhubukira kiriya cyemezo kuko byatuma umuhinzi- mworozi abura serivisi za muganga kandi ari we uzikeneye kurushaho.

Iby’uyu mushinga biracyahanzwe amaso.

TAGGED:featuredIbitaroMinisitiriUbuzima
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Ibibi Byo Kuranzika Umurimo
Next Article Ingengabihe Y’Uko Abanyeshuri Bazajya Ku Mashuri Yatangajwe
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

‘Body Of Peace’ Ya Trump Ni Iki?

Chameleone FM: Radiyo Chameleone Agiye Gutangiza i Bujumbura

40.1% By’Abatuye Kigali Batuye Mu Kajagari- Meya Dusengiyumva

Impyisi: Inyamaswa Y’Ingirakamaro Nubwo Yangwa 

Rulindo:Habonetse Imibiri 173 Y’Abazize Jenoside Yakorewe Abatutsi

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Hari Impamvu Zitera Polisi Y’u Rwanda Kudatesha Agaciro Abaturage Ishinzwe

Hari Kwigwa Uko Amakipe Yajya Akinira Mu Amahoro Stadium ‘Ku Giciro Kimwe’

Putin Yasabwe Kujya Mu Nama Y’Amahoro Yashyizweho Na Trump

Perezida Trump Arashaka Manda Ya Gatatu Uko Byagenda Kose

FERWAFA Yamaganye Abafana Ba APR FC 

You Might Also Like

Mu RwandaUbukungu

U Rwanda Rurashyira Imbaraga Mu Bukangurambaga Mu Gutanga Umusoro Wa TVA

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
ImikinoMu Rwanda

FERWAFA Yiyemeje Gukorana Na Mauritania 

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaUbubanyi n'Amahanga

Ububiligi Bwijeje DRC Gukomeza Kuyiba Hafi

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahanga

Uburayi Bwatanze Miliyoni € 2 Zo Gufasha Abo Muri Kivu Y’Amajyepfo

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?