Busingye Yashwishurije Umu ‘Feminist’ Waketse Ko Ashyigikiye Impenure Mu Banyarwandakazi

Busingye Johnston wigeze kuba Minisitiri w’Ubutabera ubu akaba ahagarariye u Rwanda mu Bwongereza yavuze ko ashyigikiye umuhati wa Polisi n’izindi nzego zirimo n’itangazamakuru mu kwamagana abakobwa cyangwa abagore bamwe bamaze kugira  ingeso kwambara impenure.

Hashize amasaha make asubije umwe mu bagore baharanira uburenganzira bwa bagenzi babo witwa Sylvie Nsanga ko akunda ukuntu Amb Busingye Johnston ahora ari ku ruhande ruvuganira abagore.

Yavuze ko Busingye ari impirimbanyi nkuru y’uburenganzira bwa muntu muri rusange n’ubw’abagore by’umwihariko.

Ati: “ Arakabaho…Buri gihe aba ari ku ruhande ruharanira uburenganzira bwa muntu n’ubw’abagore. Ndamukumbuye.”

- Kwmamaza -

Ni amagambo ya Sylivie Nsanga yashyize mu Cyongereza kuri Twitter twashyize mu Kinyarwanda.

Bisa n’aho Nsanga yatekerezaga ko Ambasaderi Busingye ashyigikiye ko abakobwa bahabwa uburenganzira bakajya bambara impenure uko bashaka.

Sylvie Nsanga

Icyakora  Busingye mu magambo yumvikana neza yamusubije ati: “ Madamu  Sylvie, mu mwaka wa 2018 igisubizo natanze icyo gihe cyarebaga ikintu cyari kihariye muri icyo gihe. Muri iki gihe rero biratandukanye.  Muri iki gihe usanga urubyiruko rw’abasore n’inkumi biyahuza ibiyobyabwenge, abakobwa bakambara impenure ku mugaragaro kandi iki si ikintu dukwiye kurenza ingohe. Nshyigikiye umuhati wa Polisi y’u Rwanda, ababyeyi, itangazamakuru n’izindi nzego mu kwamagana iyi myitwarire.”

Uko bigaragara ikibazo cy’impenure kimaze kuba ingingo ishishikaje Abanyarwanda.

Imbuga nkoranyambaga zabaye ahantu bamwe bavugira ko umuntu afite uburenganzira bwo kwambara uko ashaka, ndetse hari n’abaherutse kwandika ko wagira ngo Polisi y’u Rwanda yabuze akandi kazi none iri kukihimbira.

Umwe yaranditse ati: “Ariko umenya Police yarabuze akazi yinjira muri Hanga Umurimo.”

Mugenzi we nawe ati: “ Nanjye ntyo …..nibanze inoze ibiyireba ….abantu barara bakatishwa n’inzembe…none ngo impenure?!!”

Bamwe bavuga ko Polisi yagombye gukurikirana ibintu biri serieux aho gutinda ku majipo.

Kuri Twitter ho hari uwavuze ko iyo yirebeye izo mpenure, yumva stress y’izamuka ry’ibiciro igabanutse.

Undi ati: “ Bagore nimuhaguruka abe ari mwe mwirwanirira kuko abagabo bo bazahora ari abagabo…”

Hari n’uwasabye abitwa ‘Feminists’  kugana inkiko kuko uburenganzira bw’abo bitirirwa guhirimbanira bufunyanzwe…

Polisi yamaze kubifataho umwanzuro irawutangaza…

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda Commissioner of Police ( CP) John Bosco Kabera aherutse kunenga Abanyarwandakazi bambara impenure kandi biri mu bitubahirije umuco n’indangagaciro z’u Rwanda.

Avuga ko ari ibintu biri gufata indi ntera. Kuri we, ibyo ntibikwiye.

Ati: “ Ntibikwiye mu muco, ntibikwiye no mu ndangagaciro mwahoze muvuga…”

Yunzemo ko ‘bo nka Polisi’ batazabyemera kandi ngo ubutumwa nk’ubwo ni ngombwa kubutanga.

Ni henshi kandi mu buryo butandukanye aho usanga abakobwa( n’abagore bamwe na bamwe) bambara imyenda iberekana uko bateye, bamwe bakambara imyenda ibonerana cyangwa migufi bikabije bikaba byakururira bamwe mu bagabo bafite umutima udafite uburere irari rishobora gutuma hari bamwe babafata ku ngufu.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda Commissioner of Police( CP) John Bosco Kabera

Mu muco w’Abanyarwanda, kwihesha agaciro n’icyubahiro aho umuntu ari ni kimwe mu by’ibanze biwuranga.

Birashoboka ko Polisi y’u Rwanda ishobora kuba ari cyo iharanira ko cyakomeza gusigasirwa kandi bigakorwa hakiri kare kuko CP Kabera avuga muri iki gihe ibyo kwambara impenure biri ‘gufata indi ntera.’

Umubyeyi witwa Umumararungu utuye mu Murenge wa  Rwezamenyo mu Karere ka Nyarugenge yabwiye Taarifa ko ibyo Polisi ivuga bifite ishingiro ariko ko itagomba kuzabikorana imbaraga zirimo gufata uwambaye impenure.

Kuri we asanga ikwiye gukorana na Minisiteri y’uburinganire n’iterambere ry’umuryango, Inama y’igihugu y’urubyiruko n’izindi nzego zirimo n’abanyamadini kugira ngo habeho ubukangurambaga bwo kubwira abana ko uwambaye yikwije aba yiyubashye kandi yubahishije n’abo bari kumwe.

Aba ni bamwe mu bari bagiye mu gitaramo cya Kizz Daniel

Ati: “ Niba Polisi igiye kujya muri icyo kibazo, izazirikane ko umuntu afite uburenganzira bwo kwambara uko ashaka bityo habeho kuganira n’ababyeyi n’abakobwa kugira ngo bumve ibyiza byo kwambara wikwije… Nibishyiramo imbaraga ihabwa n’itegeko ishobora kuzabikora nabi bikayihesha isura mbi kandi mu by’ukuri itari igamije ikibi.”

Umugabo witwa Sugira wo mu Murenge wa Kanombe mu Karere ka Kicukiro we avuga ko hari n’ababyeyi baha abana babo urugero rubi, bakambara nabo izo mpenure, umukobwa wabo akazakura abona ko kwambara neza ari ukwigana Nyina.

Kuri we, ababyeyi bari mu b’ibanze bagombye kwibutswa ko ‘Inyana ari iya Mweru’ bityo ko uko bambara, uko bitwara mu bandi n’uko bavugira mu ruhame cyangwa mu rugo bigira uruhare rutaziguye mu myitwarire y’abo bibarutse.

Yavuze ati: “ Ntawe utanga icyo adafite…Niba abakobwa bakura babona ba Nyina bambara izo Mini ndemera neza ko nabo bazazambara. Imwe mu ngamba ni uko ababyeyi muri rusange n’ababyeyi b’abagore by’umwihariko bajya bazirikana icyo umugani w’Abanyarwanda uvuga ko ‘uwiba ahetse aba abwiriza uwo mu mugongo’ uvuze.”

N’ubwo umuco ari uruhurirane ry’imigirire ishingiye ku mateka, ururimi, imyizerere by’abantu runaka kandi ukaba ukura bitewe n’uko muri iki gihe abantu bahura bakaganira, bagahahirana, abahanga mu mibanire y’abantu( sociologists) bavuga ko muri buri muco hari ibitagomba guhinduka, ahubwo bigasigasirwa kugira ngo uwo muco uhorane umwimerere.

Muri ibyo bintu harimo icyo bita norms.

Izi norms nizo zihuza zigakora  ikintu kinini kurushaho kitwa indangagaciro(values) z’umuco runaka.

Izo ndangagaciro nizo zitandukanya abantu basangiye umuco runaka n’abandi bafite undi wabo.

Indangagaciro aho zibera  umwihariko ni uko abana bazigira ku babyeyi babo kandi bigatangira bakiri bato.

Umwana ugize ibyago akavukira kandi agakurira mu muryango ugizwe n’ababyeyi batakaje izo ndangagaciro nawe  akura ntazo afite, keretse iyo azigiye mu mashuri cyangwa mu idini ariko nabwo ntibyahuza agaciro no kuzigishwa n’ababyeyi be.

Niyo mpamvu Abanyarwanda baca umugani ngo ‘imfura igenda nka Se’ cyangwa ngo ‘Umwana apfa mu iterura.’

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version