Ibyo Muri Kenya Biri Gufata Indi Ntera

Umuvugizi w’abateguraga ibikorwa byo kwiyamamaza kwa Raila Odinga bavuga ko ubu hashyizweho itsinda ryo kwiga ikiri bukurikireho nyuma y’uko Komisiyo y’Amatora itangaje ko William Ruto  ari we wabaye Perezida w’iki gihugu.

Makau Mutua wari uhagarariye iri tsinda avuga ko kugeza ubu bamaze gushyira ku meza ingingo zikubiyemo ingamba zose bashobora gushyira mu bikorwa ariko ngo ntacyo baremeranyaho.

Hagati, urubyiruko rwari rushyigikiye ko Odinga na Madamu Karua batorwa, rwazindukiye kandi kugeza ubwo twandikaga iyi nkuru rwari rugikomeje gutwika amapine no kuririmba indirimbo zamagana Komisiyo y’amatora.

Makau Mutua yabwiye Reuters ko abari bashyigikiye Odinga bari kurebera hamwe icyakorwa kandi ngo baraza gufata umwanzuro bidatinze.

- Advertisement -

Ati: “ Turi kuganira icyo turi bukore kuri iki kintu gikomeye. Ubu ntacyo turemeranyaho.”

Yavuze ko Perezida wa Komisiyo y’Amatora adafite uburenganzira bw’uko ‘we wenyine’ yatangaza ibyavuye mu matora.

Uyu Perezida wa Komisiyo yitwa Wafula Chebukati.

Yaba we yaba n’abandi ba Komiseri bakuru b’iriya Komisiyo ntawigeze agira icyo asubiza Reuters ku byo abo kwa Odinga bavuga.

Amahanga afite impungenge ko amaraso yakongera kumeneka niba kutumvikana ku byavuye mu matora bikomeje.

Bamwe basabye Raila Odinga kubwira abamushyigikiye bagacisha make, ntibakomeze kuzamura umujinya kuko impande zombi nizirakara bishobora gutuma amaraso ameneka.

Ikifuzo ni uko uwakumva atanyuzwe n’ibyavuye mu matora yagana ubutabera.

N’ubwo ikifuzo ari cyo, ku ruhande rw’abashyigikiye Odinga bo bakomeje kwerekana umujinya batewe no kumva ko Ruto ari we wamutsinze.

Gutwika  amapine no kuvuga amagambo yumvikanisha kutishimira ibyavuye muri ariya matora bikomeje kugaragara za Kisumu, i Kibera muri Nairobi n’ahandi.

Ubu Polisi ya Kenya ntigoheka.

William Ruto yishimiye ko yatsindiye kuyobora Kenya.

Nibwo bwa mbere yari yiyamamaje kandi ahita atsinda.

Hagati aho The Nation yanditse ko hari umugabo witwa Daniel Mbolu Musyoka  w’imyaka 53 y’amavuko wari umwe mu bayobozi bakuru muri Komisiyo yigenga y’amatora wishwe, umurambo we uboneka mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri.

Komisiyo y’amatora yatangaje ko William Ruto yatsinze amatora y’Umukuru wa Kenya ku majwi arengaho gato 50.49% mu gihe Raila Odinga yagize 48%.

Mu minsi yakurikiye amatora nyirizina, imibare yerekanaga ko amajwi aba bagabo babonye arwana isataburenge, kandi mu bice hafi ya byose bya Kenya.

Nyuma yo kumva ko ari we watorewe kuyobora Kenya, William Ruto yafashe ijambo abwira abanya Kenya bose ko atazihorera ku bamuvuze nabi bamuharabika ko ari umuntu ufite inyota y’ubutegetsi idasanzwe.

Aha yashakaga kurenguriza kuwo asimbuye Uhuru Kenyatta wigeze kumubwira ko atazi ibyo arimo.

Uhuru yavuze ko Ruto ari umuntu ukunda ubutegetsi ariko akaba adafite ubuhanga buhagije bwo gutegeka bityo ko nihagira abamutora batazatinda kubona ko bibeshye.

Mu kwiyamamaza, Ruto nawe yavuze ko naramuka atorewe kuba Perezida wa Kenya, azashinga Urukiko rwihariye rwo kuburanisha Uhuru Kenyatta yari asanzwe yungirije kuko ngo mu myaka 10 yari amaze ayobora iki gihugu, yakoze mu isanduku ya Leta aragisahura.

Ruto yavugaga ko ‘boss’ we yashyizeho uburyo bwo kugira ngo we n’abo bari bafatanyije bakore mu mutungo wa Leta mu cyayenge bityo bikungahaze.

Mbere y’uko amatora aba, hari bamwe bavugaga ko Raila Odinga n’umugore yahisemo ngo azamubere Visi Perezida witwa Martha Karua ari bo bazatorwa.

Ababivugaga babishingiraga ku ngingo y’uko Odinga ari we babonaga ko akuze muri Politiki kurusha Ruto ndetse akaba ari nawe Uhuru Kenyatta yari ashyigikiye.

Ibi bishobora kuza gutuma hari bamwe bakeka ko Odinga na Karua bibwe amajwi.

 

 

 

 

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version