Bwa Mbere Abasikare B’Abakobwa Ba RDF Biyerekanye Bambaye Amajipo

Mu muhango wo guha ikaze abasirikare barangije amasomo mu ishuri rikuru rya gisirikare riri i Gako icyagaragaye ni uko abakobwa bari bambaye amajipo ari mu mpuzankano ya RDF.

Ikindi kigaragara ni uko umubare w’abakobwa ari wo munini ugereranyije n’abandi babanjirije.

Abavandimwe n’inshuti z’aba basirikare bahagurutse kuri Stade Amahoro mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere tariki 26, Mata, 2021 berekejeyo.

Bari mu modoka nini zitwara abagenzi, imbere yabo hari imodoka ya Polisi y’u Rwanda ibashakira inzira.

- Advertisement -

Perezida Kagame yaherukaga guhura na bariya banyeshuri mu Ukwakira, 2020.

Icyo gihe yaganiriye nabo, ababwira ko amasomo bahererwa muri ririya shuri ari ingenzi mu kubategurira kurinda igihugu cyabo kandi mu ngeri nyinshi z’akazi bashingwa ako ariko kose.

Icyo gihe yababwiye ko ikintu cyose bakora bagomba kugikorana ubushake n’ubuhanga bwinshi, barasa ku ntego.

Abasore n’inkumi bigishirizwa muri kiriya kigo baba bagomba kugira ubumenyi muri byinshi harimo ubumenyamuntu, ubumenyi bwa gisirikare, ubuvuzi, imibare, ibinyabuzima, ubutabire n’ubugenge.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version