Bwa Mbere Ofisiye Ba RCS Batojwe Nayo Ubwayo

Kuri uyu wa  Kabiri  Minisitiri w’Intebe Dr. Edouard Ngirente yahaye ipeti rya Assistant Inspector of Prisons abagabo n’abagore bo mu rwego rw’igihugu rushinzwe igorora bari bamaze igihe kirenga umwaka babihererwa amasomo. Nibwo bwa mbere bari batojwe naba ofisiye babo bakuru kuko ubusanzwe RDF ariyo yatozaga RCS.

Ikindi ni uko urwego rw’igihugu rw’igorora rumaze kuyoborwa inshuro eshatu n’abasirikare bafite ipeti rya Jenerali.

Muri iki gihe ruyoborwa na Commissioner General of Prisons Evariste Murenzi wahoze mu ngabo z’u Rwanda ari Brigadier General.

Abafite ipeti rya Jenerali baruyoboye bandi ni  CG Georges Rwigamba( yari Brig Gen) na CG Paul Rwarakabije( wari Major General).

- Advertisement -

Umushyitsi mukuru mu muhango wo guha ofisiye bashya ba RCS ririya peti yari Minisitiri w’Intebe Dr. Ngirente Edouard.

Ngirente yasabye abarihawe kuba inyangamugayo bagakora akazi kabo kinyamwuga, ababwira ko ubutumwa yabazaniye yabuhawe na Perezida wa Repubulika.

Minisitiri w’Intebe Dr. Edouard Ngirente

Ati: “Ntituzumve nyuma y’iyi ndahiro, ndetse n’amasomo mwahawe,  hari abagiye mu bikorwa bibi, binyuranye n’akazi bahawe”.

Ni ubumenyi bukubiye mu masomo bahawe mu gihe cy’amezi 15.

Yashimye ko mu mikorere y’Urwego rw’igihugu rw’igorora habamo no kwigisha imyuga kugira ngo abagororwa bazagire icyo bimarira nibasubira mu buzima busanzwe.

Ni imyuga ya tekinike y’ubwubatsi, ubukanishi, gusudira no kubaza.

Ngirente yijeje ubuyobozi bw’Urwego rw’igihugu rw’igorora  ko Guverinoma y’u Rwanda izakomeza gushyigikira iri shuri kugira ngo rikomeze gutera imbere, bityo amahugurwa nk’aya akomeze gutangwa ku buryo buhoraho kandi ku mubare ukenewe.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version