Bwa Mbere Ubumwe Bw’Uburayi Bwibutse Jenoside Yakorewe Abatutsi

Kuva yahagarikwa ubu hashize imyaka 30, nibwo bwa mbere Jenoside yakorewe Abatutsi mu mwaka wa 1994 yibutswe n’abakora ku cyicaro cy’Umuryango w’Ubumwe bw’Uburayi bakorera i Brussels mu Bubiligi.

Ku wa Mbere taliki 8, Mata,  2024  nibwo bifatanyije n’isi kwibuka iyi Jenoside ya nyuma yaranze Ikinyejana cya 20 ikaba ari nayo ikomeye yahitanye abantu benshi mu gihe gito.

Umuhango wo kwibuka  ku nshuro ya 30 wateguwe ku bufatanye bwa Ambasade y’u Rwanda mu Bubiligi ndetse n’Ibiro byo mu Muryango w’Ubumwe bw’Uburayi bishinzwe ububanyi n’amahanga.

Abantu 100 nibo bawitabiriye, bakaba ari abantu bakora mu mashami atandukanye y’ibikorwa by’Umuryango w’Ubumwe bw’Uburayi.

- Advertisement -

Icyo gihe kandi hari na Visi Perezida w’uyu Muryango witwa Josep Borell.

Josep Borrell yavuze ko ubumwe n’ubwiyunge nk’uko byagenze mu Rwanda bushoboka iyo habayeho kwemera amateka y’ibyabaye, ababigizemo uruhare bakabihanirwa  hakabaho n’uburyo buhoraho bwo kwibuka inzirakarengane.

Umwe mu barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi wahatangiye ubuhamya witwa Esther Mujawayo akaba n’umwe mu bashinze  AVEGA yatanze ubuhamya bw’inzira igoye yanyuzemo mu gihe cya Jenoside.

Ati: “Mu mwaka wa 1994 ku musozi nakuriyeho, Abatutsi bose barishwe. Nk’abapfakazi twajyaga twibaza ngo ‘Njye narokokeye iki?’. Buri gihe mba numva ntatekanye iyo mvugira ahantu hafatirwa ibyemezo bikomeye nko muri UN cyangwa EU kuko bari bazi neza ibigiye kuba ariko ntibagire icyo bakora ngo babibuze”.

Ambasaderi w’u Rwanda mu Budage ari na we uruhagarariye mu Muryango w’Ubumwe bw’u Burayi, Igor César yasabye ko Isi yakwimakaza ubumwe, asaba Umuryango w’Ubumwe bw’Uburayi gukoresha ijambo ufite mu kwamagana ko Jenoside  no kurwanya ko yakongera kubaho.

Bacanye urumuri rw’icyizere

Muri uyu muhango  hafashwe umwanya wo guha icyubahiro Abatutsi bishwe muri Jenoside yabakorewe hacanwa n’urumuri rw’icyizere.

Muri iki gikorwa habamuritswe ibihangano bitandukanye bigize imurikagurisha bise ‘Peace is our Choice”, rigaragaza intandaro ya Jenoside n’imbaraga u Rwanda rwashyize mu kwiyubaka nyuma yayo.

Amafoto@Karirima

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version