Gicumbi: Aravugwaho Kurandura Imyaka Y’Uwarokotse Jenoside

Umwe mu bacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe Abatutsi mu Murenge wa Bwisige mu Karere ka Gicumbi avuga ko yakorewe urugomo n’uwitwa Joseph Dusabimana wamuranduriye imyaka. Uyu yahise acika, ubu ari gushakishwa ngo abibazwe.

Uwo Dusabimana yiraye mu migozi y’ibijumba yo mu kwa Mubyariyeye na Mukagatsinzi Claudine arayirandura.

Si ukuyirandura gusa ahubwo ngo hari n’amagambo amukomeretsa yarengeyeho.

Kuri uyu wa Gatatu taliki 10, Mata, 2024 nibwo ibyo byaraye bibaye.

- Kwmamaza -

Bagenzi bacu ba UMUSEKE bamenye ko  uyu mugabo yaranduye imyaka  yari ihinze  ku buso bwa   2m²/2m² .

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane taliki 011, Mata, 2024 Mukagatsinzi Claudine yahuriye na Dusabimana Joseph hafi y’iwe amubajije icyamuteye kumurandurira imigozi, undi amubwira ko iyo amusanga ari kuyitera ngo yari kumutabamo kandi ngo n’abafungishije bakoze Jenoside barafunguwe.

Uyu Dusabimana Joseph yahise amanuka mu mashyamba kandi kugeza ubwo twandikaga iyi nkuru yari ataraboneka.

Umuyobozi  w’agateganyo w’Akarere ka Gicumbi witwa Uwera Parfaite nawe yemeje iby’ayo makuru.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version