DRC: Umusirikare Yiciye Abaturage Muri Resitora

Umwe mu barinda umukuru w’igihugu muri Repubulika ya Demukarasi ya Congo yinjiye aho abantu barira mu gace kitwa Majengu kari i Goma atangira kurasa abantu abadatoranya. Abaturage batatu bahasize ubuzima abandi barakomereka.

Majengu ni muri Komini ya Karisimbi.

Imirambo y’abantu bishwe yajyanywe mu buruhukiro bw’ibitaro bikuru bya Goma.

Abaturage barakariye abasirikare n’inzego zo muri aka gace nyuma y’urupfu rwa bagenzi babo barashwe n’umwe mu kubarinda ndetse akaba asanzwe ari no mu barinda Umukuru w’Igihugu cyabo.

- Advertisement -

Kurakira kwabo kwakurikiwe n’imyigaragambyo yabeyere mu muhanda uturuka ku Majengu ugana Kilijiwe kandi bawufunze.

Mu Burasirazuba bwa DR Congo, si ubwa mbere umusirikare arashe abantu akabica kuko mu mpeshyi ya 2023 hari uwarashe mu bantu bari baje gushyingura umuhungu we, yicamo 13 barimo n’abana be babiri.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version