Emerance Bwiza usanzwe ari umuhanzi uri mu bakunzwe n’urubyiruko rw’ubu asaba urubyiruko n’abandi muri rusange kwamagana abapfobya Jenoside mu buryo ubwo ari bwo bwose.
Ku mbuga nkoranyambaga akoresha, Bwiza Emerance yagize ati: “Muri ibi bihe twibuka ku nshuro ya 31, Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, nifatanyije n’Abanyarwanda by’umwihariko ababuze ababo bazize uko bavutse.”
Yunzemo ati: “ Ndasaba urubyiruko by’umwihariko abakoresha imbuga nkoranyambaga kudaceceka mu gihe babonye abahakana cyangwa bagapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi, twibuke twiyubaka.”
Bwiza ni umwe mu bahanzi bakunze kugaragara mu bikorwa bitandukanye biteza igihugu imbere, akaba asanganywe umushinga wo gutera ibiti mu Karere ka Bugesera ari naho avuka.
Uyu mukobwa atuye ahitwa ku Karumuna mu Karumuna.