Bwiza Yateguje Indirimbo Ari Kumwe Na Miss Jojo

Emerance Bwiza umwe mu bakobwa bahagaze neza mu muziki w’u Rwanda, yatangarije kuri Twitter ko agiye kugarura mu muziki umugore wamamaye cyane mu muziki guhera mu mwaka wa 2008 kuzamura witwa Miss Jojo.

Kuri  Twitter, Bwiza yanditse ko inzozi ze zibaye impamo kuba agiye guhura n’umuntu wamukundishije umuziki mu ndirimbo imwe.

Uwo ni Miss Jojo.

Ati “Byahoze ari nzozi zanjye zo kuzamubona, zari inzozi zikomeye kuzahura n’umuntu wankundishije iyi miziki: Miss Jojo.”

- Advertisement -

Bivugwa ko Miss Jojo azagaragara muri imwe mu ndirimbo ziri kuri album ya Bwiza iri hafi gusohoka.

Mu butumwa bwe, Bwiza yashimye ko Miss Jojo ko yemeye kuzakorana nawe muri album ye.

Ushinzwe ibikorwa byo kwamamaza mu nzu itunganyiriza Bwiza umuziki yitwa KIKAC Music, Uhujimfura Jean Claude avuga ko kuba umwe mu bahanzi bakorana agiye kwifatanya na Miss Jojo ari ikintu kiza.

Ngo byerekana ko umurage Miss Jojo yasize, ugihabwa agaciro n’abakiri bato.

Miss Jojo

Uwineza Josiane( wamamaye kuri Miss Jojo) muri iki gihe ni umugore w’Umuyisilamu, akaba yitwa Iman Uwineza.

Yabaye ahagaritse umuziki mu mwaka wa 2017 ubwo yakoranaga ubukwe na Salim Minani.

https://twitter.com/Bwizaofficial/status/1670724669001945088?s=20

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version