Rwanda: Ibihingwa Ngandurarugo Bikomeje Kurumba

Ikigo cy’igihugu cy’ibarurishamibare cyatangaje ko mu gihe inzego nyinshi z’ubukungu ziri kuzamuka mu musaruro, ubuhinzi bw’ibihingwa ngandurarugo bukomeje kudindira.

Imibare iki kigo cyasohoye kuri uyu wa Mbere taliki 19, Kamena, 2023 igaragaza ko umusauro w’ibihingwa ngangurarugo wagabanutseho  3%.

Ibihingwa ngangurarugo ni ibihingwa bitanga ibiribwa abaturage bafungura mu ngo zabo.

Mu Rwanda ibihiganje ni ibishyimbo, imyumbati, ibirayi, ibihumba, amashaza, ubunyobwa, urutoki, amateke, ibikoro n’indi myaka.

- Advertisement -

Imwe mu mpamvu z’umusaruro muke w’ibi bihingwa n’ikirere kitatanze imvura yari ikenewe ngo igwire ku gihe kandi iyaguye nayo ikaba yaraje yangiza byinshi.

Ku byerekeye uko izindi nzego z’ubukungu zifashe mu gihembwe cya mbere cy’uyu mwaka, Umuyobozi w’ikigo cy’igihugu cy’ibarurishamibare Yussuf Murangwa yavuze ko urwego rwa serivisi ari rwo  rwatanze umusaruro munini kuko ungana na 44%.

Yussuf Murangwa

Urwego rw’inganda zitanga umusaruro ungana na  22% na ho ubuhinzi muri rusange butanga 27%.

Muri rusange, ngo  umusaruro mbumbe w’igihugu wazamutse 9.2% mu gihembwe cya mbere cy’uyu mwaka.

Ubuhinzi muri rusange bwagize uruhare mu musaruro mbumbe ungana na 1%, mu gihe inganda zifite 9% n’aho serivisi zikagira 13%.

Amafaranga yose yabazwe mu bikorwa byose by’ubukungu byakozwe mu gihembwe cya mbere cy’umwaka wa 2023 ni miliyari Frw 3,901, akaba yariyongereye ugereranyije n’uko byari bimeze mu gihembwe cyaabanje kuko yanganaga na miliyari Frw 3,021.

Tugarutse ku by’ubuhinzi, igice cy’ibihingwa ngengabukungu cyo cyarazamutse kugera kuri 25% bitewe ahanini n’uko ikawa yazamutse ku kigero cya 54% n’aho icyayi kizamuka ku kigero cya 7%.

Imibare y’igihembwe cya mbere yerekana ko ubukungu bw’u Rwanda buhagaze ubu.
Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version