Burundi: Abapolisi Babiri Bishwe Na Mugenzi Wabo

Muri Nyanza Lac umupolisi yarashe bagenzi be Arabica. Yari abasanze kuri station ya Polisi iherereye ahitwa Nyanza Lac mu  Ntara ya Makamba iri mu Majyepfo y’Uburundi.

Umwe mu babonye biba avuga ko umupolisi warashe bagenzi be yabishe avuye mu kazi ko gucunga umutekano mu ijoro.

SOS Médias Burundi ivuga ko uwishe bagenzi be yasanze uwa mbere yicaye ku muryango w’Ibiro byo kwa Komiseri aramurasa amutsinda aho.

Uwabyumvise yasohotse agira ngo arebe ibibaye, nawo amukubita isasu mu gituza aramwica.

- Advertisement -

Umupolisi wakoze ibyo yarafashwe ariko ntiharamenyekana icyamuteye kwica bagenzi be.

Imirambo ya bagenzi be yajyanywe kwa muganga ngo ikorerwe isuzuma mbere y’uko ishyikirizwa abo mu miryango yabo.

Intara ya Makamba ahitwa Nyanza Lac niho byabereye
Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version