Umuganga w’Umunyarwanda Dr. Vincent Bajinya, ubu uzwi nka Vincent Brown, yabaye Umunyarwanda wa mbere ugiye gukurikiranyweho uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi bikorewe mu Bwongereza.
Ubushinjacyaha bw’u Bwongereza bwatangaje ku wa 21 Nzeri(9) 2026 ko Brown w’imyaka 65 azakurikiranwaho icyaha kimwe cyo kugira uruhare mu bikorwa bigize Jenoside n’ibindi byaha bitandatu birimo kugira uruhare mu bwicanyi bufatwa nk’ibyaha byibasiye inyokomuntu.
Ubushinjacyaha buvuga ko akekwaho gutegeka no gushishikariza abandi gukora ubwicanyi na Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994.
Ibyaha aregwa byaturutse ku bimenyetso byakusanyijwe n’itsinda rya polisi yo Murwa mukuru w’Ubwongereza, London, rikaba rishinzwe kugenza ibyaha by’intambara.
Frank Ferguson uyobora iryo shami rishinzwe ibyaha bikomeye n’iterabwoba yavuze ko ubushinjacyaha bwafashe umwanzuro wo kumukurikirana nyuma yo gusuzuma dosiye y’iperereza.
Ati: “Akekwaho gutegeka no gushishikariza abandi gukora ubwicanyi na Jenoside.”
Ibimenyetso byatangiye gukurikiranwa mu 2019
Nkuko Sky news ibyemeza, iperereza kuri Bajinya ryatangiye mu 2019 nyuma y’ubusabe bw’u Rwanda, rikaba ryarakozwe ku bufatanye bw’inzego zo mu bihugu bitandukanye.
Buriya bushinjacyaha bwatangaje ko nyuma yo gusuzuma ibimenyetso byatanzwe n’itsinda rya Polisi ya Metropolitan rishinzwe ibyaha by’intambara, bwasanzemo ibyashingirwaho bihagije kugira ngo Bajinya akurikiranwe mu nkiko.
Bajinya yahoze atuye i Kigali, ubu aba i Islington mu Majyaruguru ya London. Biteganyijwe ko azitaba Urukiko rwa Westminster Magistrates’ Court kuri uyu wa 22 Nzeri(9) 2026.
Uruhande rw’abarokotse Jenoside
Perezida wa IBUKA, Dr Gakwenzire Philbert, yabwiye RBA ko Bajinya ari umwe mu Banyarwanda bashakishwaga n’ubutabera bw’u Rwanda kubera uruhare bashinjwa kugira muri Jenoside yakorewe Abatutsi.
Yavuze ko Bajinya yari azwiho imvugo n’imyitwarire bigaragaza urwango rushingiye ku bwoko kuva akiri umunyeshuri mu cyahoze ari Kaminuza Nkuru y’u Rwanda i Butare, ndetse ko hari amakuru amushinja kugira uruhare mu bikorwa bya Jenoside muri Komini Rugenge.
Ati: “Icyo IBUKA yifuza, ni uko Bajinya akwiye koko gukurikiranwa kandi agahanwa ku rwego rw’ibyaha yakoze.”
Ubushinjacyaha bwashimangiye ko nubwo aregwa ibyaha bikomeye, Brown afite uburenganzira bwo kuburanishwa mu mucyo, bugasaba ko nta makuru cyangwa ibitekerezo bishobora kubangamira imigendekere y’urubanza bitangazwa.
U Bwongereza kandi bukomeje iperereza ku bandi bantu batandatu bakekwaho ibyaha bya Jenoside n’ibyaha byibasiye inyokomuntu, barimo babiri barangije gufatwa mu 2024 na 2026 bakaba barekuwe by’agateganyo nkuko BBC yabyanditse..
Bajinya yize ubuvuzi muri Kaminuza Nkuru y’u Rwanda, nyuma aba umuganga mu bitaro byitiriwe Umwami Faisal i Kigali no mu Kigo cyari gishinzwe abaturage no kuringaniza imbyaro, ONAPO .
Yavukiye mu kagari ka Kigombe, Komini Karago muri Perefegitura ya Gisenyi tariki ya 28 Gashyantare 1961.
Ubu aho ni mu Mudugudu wa Mwiyanike, Akagari ka Kadahenda, Umurenge wa Karago mu Karere ka Nyabihu.
Muri Nzeri 1984, yatoranyijwe mu bajya gukora imenyerezamwuga mu kuboneza urubyaro muri Kaminuza ya ULB (Université Libre de Bruxelles) mu Bubiligi.
Yanagiye kwiga muri Canada kuri buruse ya Leta.
Urubanza rwe ruzaburanishirizwa muri Leta ya Westminster kuri uyu wa Kabiri italiki 22, Nzeri(9), 2026.

