Byemejwe Ko Kendrick Lamar Azataramira Abanyarwanda

U Rwanda rukomeje kwakira Abanyamerika b’ ibyamamare bikomeye mu nzego zitandukanye. Abanyamakuru bakomeye, abanyapolitiki, abanyamuzika…bakomeye bari mu bamaze iminsi basura u Rwanda.

Nyuma ya Boyz 2Men ubu Abanyarwanda bararikiwe kuzakira Umuraperi uri mu bakomeye muri Leta zunze ubumwe z’Amerika uzakorera igitaramo muri BK Arena ku italiki 06, Ukuboza, 2023 witwa Kendrick Lamar.

Ni inkuru yari imaze iminsi ihwihwiswa mu itangazamakuru ry’imyidagaduro yo mu Rwanda ariko bitaremezwa n’urwego urwo ari rwo rwose mu bazagira uruhare muri iki gitaramo kugeza ubwo BK Arena yabitangazaga kuri X.

Azaba yaje gutangiza ikiswe MoveAfrika.

- Advertisement -
Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version