Amakuru yaraye avugwa yari ay’uko Perezida wa Syria Bashar Assad yahungiye muri Burusiya ariko bitaremezwa. Ubu byarangiye kwemezwa n’ibinyamakuru byo mu Burusiya ko ari ho yahungiye.
Uburusiya ni inshuti magara ya Syria ndetse mu minsi yashize bwaramutabaye ubwo bwagabaga igitero cy’indege ku barwanyi bari bamwugarije.
Assad yahunze mu mpera z’Icyumweru gishize nyuma y’uko inyeshyamba zimufatanye umurwa mukuru Damascus.
Hari nyuma y’igihe gito mu Majyepfo y’igihugu cye hatangijwe igitero cy’abarwanyi bahagabye ibitero byarushijeho kongera ubukana kugeza ubwo binjiye mu Murwa mukuru, Damascus.
Hari abasirikare bakuru babwiye Ibiro Ntaramakuru by’Abarusiya Tass ko Perezida Assad yabonye ibintu bikomeye ahita yurizwa indege avanwa mu ngoro ye.