Raporo y’Umugenzuzi Mukuru wa Minisiteri y’Ingabo za Leta Zunze Ubumwe za Amerika (Pentagon) yagaragaje ko intambara Amerika imaze amezi irwana na Iran yateje igabanuka rikomeye ry’ububiko bw’amasasu n’intwaro kandi ko kongera kubwuzuza bizafata igihe.
Ibi binyuranye n’ibyo Perezida Donald Trump yakunze kuvuga ahakana ko Amerika ifite ikibazo cy’ibura ry’amasasu n’intwaro.
Trump yavuze ko ububiko bw’intwaro za Amerika butazashirq ndetse avuga ko amakuru avuga ko amasasu yagabanutse cyane ari “ ibinyoma”.
Ariko raporo y’Umugenzuzi Mukuru, wakoze isuzuma ryigenga, yavuze ko Amerika yakoresheje miliyari $ zirenga 22 mu kugura amasasu n’intwaro hagati ya Gashyantare na Kamena 2026, bigatuma habaho igabanuka ry’ububiko bw’intwaro z’ingenzi.
Raporo kandi yagaragaje ko hari imbogamizi mu nganda zikora intwaro, bigatuma kongera kuzuza ububiko bw’intwaro bitoroha.
Mu gihe cy’intambara, ingabo za Amerika zakoresheje ku bwinshi intwaro zirasa kure, ndetse n’izirinda ibitero by’indege na misile byaturukaga muri Iran.
Ikigo Center for Strategic and International Studies (CSIS) cyari cyatangaje mu mpera za Nyakanga ko ububiko bwa zimwe muri misile zirinda ibitero, zirimo Patriot na THAAD, bwari bwaragabanutse cyane.
Mu bice bimwe, ibura ryari rirenze kimwe cya kabiri cy’ububiko bwari buhari mbere y’intambara.
Nubwo Umugenzuzi Mukuru atatangaje umubare w’intwaro zisigaye, yemeje ko hari igabanuka ry’ububiko kandi ko hari ibibazo mu kongera kuzibyaza umusaruro.
Minisiteri y’Ingabo za Amerika yavuze ko iri kunoza uburyo bwo gutumiza intwaro no kugabanya igihe bifata kugira ngo zikorwe, mu rwego rwo gukemura iki kibazo no kugira ngo Amerika ibashe kubona intwaro vuba mu gihe habaye indi ntambara cyangwa ikibazo gikomeye cy’umutekano.
Perezidansi ya Amerika irabihakana
Umuvugizi wayo, Anna Kelly, yavuze ko ingabo za Amerika zifite amasasu, intwaro n’ububiko bihagije kugira ngo zishobore kugera ku ntego zose zashyizweho n’Umugaba w’Ikirenga w’ingabo, ndetse no kurenza aho.
Minisitiri w’Ingabo, Pete Hegseth, na we yari yarahakanye amakuru avuga ko Amerika iri guhura n’ibura ry’intwaro.
Ku wa 4 Kanama(8), mu butumwa yanyujije kuri X, yavuze ko ayo makuru atari ukuri.
Ku wa 3 Nzeri(9), Trump na we yavuze ko Amerika ifite amasasu “adashira”, kandi ko iri gukomeza kuyabika kugira ngo yitegure ibibazo byose bishobora kuvuka.
Intambara yatwaye miliyari nyinshi
Raporo y’Umugenzuzi Mukuru ivuga ko ibikoresho bya gisirikare byangijwe cyangwa byatakaye mu ntambara bifite agaciro ka miliyari$ 3.7 mu gihe andi mafaranga yakoreshejwe muri iyo ntambara ari hafi miliyari $7.4.
Muri rusange, Amerika yakoresheje miliyari $33.4 hagati ya ku wa 28 Gashyantare na ku wa 30 Kamena, 2026.
Icyakora, ikigo cya Kongere ya Amerika gishinzwe gusesengura ingengo y’imari (Congressional Budget Office) cyatangaje indi mibare ku wa Kabiri, kivuga ko ikiguzi cy’intambara cyageze kuri miliyari $38.
Uyu mubare ukubiyemo amafaranga yo gusimbuza amasasu n’intwaro zakoreshejwe cyangwa zatakariywe ku rugamba, kongera amasaha indege za gisirikare zimara mu kirere, ndetse n’amafaranga yiyongereye mu gukoresha lisansi.

