U Rwanda ruri hafi kwakira inama zinyuranye zizaganira uko ibyuka bihumanya ikirere bita dioxide de carbone byagabanywa ndetse n’uko isoko rya dioxide de carbone ryakwaguka, bamwe bakigira ku bandi.
Ariko se isoko rya dioxide de carbone rikora rite?
Minisitiri w’ibidukikije Dr Bernadette Arakwiye avuga iryo soko ari uburyo habarwa umuhati igihugu cyashyizwe mu kugabanya ibyuka bihumanya ikirere cyangwa uko cyakumiriye ko bijyayo.
Atanga urugero ry’uko amashyamba agabanya ubwinshi bw’iyo myuka agira akamaro ko gutuma ibyo u Rwanda rujyana ku isoko ry’iriya myuka biba byiza.
Arakwiye ati: ” Hari igipimo bita credit bapimiraho ubwinshi bw’imyuka igihugu cyakumiriye ko ijya mu kirere cyangwa iyo cyagabanije yo, hanyuma ibihugu bigahemberwa uwo muhati.”
Si amashyamba abigiramo uruhare gusa ahubwo n’imodoka zikoresha amashyarazi nazo zituma ibyo u Rwanda rugurisha binyuze mu kugabanya ibyo byuka.
Igihugu kigurira u Rwanda izo credit ni Singapore kandi iyo credit imwe igura hagati ya $14 na $45 bitewe n’abaguzi.
Kugeza ubu u Rwanda rwamaze kwinjiza miliyoni $1.5 avuye muri iryo soko.
Ifoto@ Min Dr Bernadette Arakwiye

