CAF Yemeye Kwamamaza U Rwanda Binyuze Muri ‘Visit Rwanda’

Véron Mosengo-Omba

Urwego rw’igihugu rw’Iterambere, RDB, rwaraye rugiranye amasezerano n’Impuzamashyirahamwe y’umupira w’amaguru muri Afurika ari mo ingingo y’uko ku myambaro y’amakipe azakira imikino ya Africa Football League hazagaragaraho intero ya Visit Rwanda.

Bizakorwa binyuze mu bufatanye na CAF.

Imikino y’iri rushanwa izatangirizwa i Dar-es Salaam muri Tanzania.

Izitabirwa na Al Ahly (Misiri ), Wydad AC (Morocco), Espérance Sportive de Tunis (Tunisia), TP Mazembe (DR Congo), Enyimba (Nigeria), Mamelodi Sundowns (Afurika y’Epfo), ATL. Petro Luanda (Angola) na Simba yo muri Tanzania.

Mu masezerano agenga iyi mikoranire, handitsemo ko amakipe yose azitabira iriya mikino azajya aba yambaye imyenda yanditsweho “Visit Rwanda”, kandi Rwandair ikazajya itwara amakipe ari mu cyerekezo isanzwe ikoreramo ingendo.

Indi ngingo ikomeye iri muri aya masezerano ni uko mu gihe kiri imbere, Africa Football League izafatanya na Minisiteri ya Siporo y’u Rwanda na FERWAFA mu iterambere ry’umupira w’amaguru mu bakiri bato bakazazamukira muri shampiyona y’abakiri bato mu Rwanda.

Umunyamabanga Mukuru wa CAF witwa Véron Mosengo-Omba yagize ati: “Ubufatanye na Visit Rwanda ni ubw’ingenzi kuri twe. Nishimiye gutangaza ubu bufatanye n’igihugu gishyira imbaraga mu guteza imbere umupira w’amaguru muri Afurika.”

Umuyobozi Mukuru wa RDB Francis Gatare yatangaje ko nawe yishimiye ubwo bufatanye kuko buzarushaho kumenyekanisha u Rwanda ariko bukazateza Siporo mu Rwanda no muri Afurika.

Francis Gatare

Ngo bihura n’intego z’ikigo ayoboye zo kugira uruhare mu kuzamura impano z’umupira w’amaguru mu Rwanda.

Minisitiri wa Siporo Aurore Mimosa Munyangaju yunze mu ryabo; avuga ko Siporo ari ikintu gihuza abantu kuri uyu mugabane wa Afurika.

Munyangaju avuga ko ubufatanye  na Africa Football League ari amahirwe adasanzwe ku mpano z’abakiri bato mu mupira w’amaguru mu Rwanda bityo ari ngombwa kuyabyaza umusaruro.

Minisitiri wa Siporo Aurore Mimosa Munyangaju

Kugeza ubu u Rwanda rwari rusanganywe amasezerano ya Visit Rwanda n’amakipe atatu akomeye i Burayi no ku isi muri rusange ari Arsenal yo mu Bwongereza, Paris Saint Germain yo mu Bufaransa na Bayern München yo mu Budage.

CAF yemeye gukorana n’u Rwanda muri Visit Rwanda
Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version