Umuyobozi Mukuru Wa Polisi Y’u Rwanda Hari Inama Atanga…

Umuyobozi mukuru wa Polisi y’u Rwanda, IGP Dan Munyuza yaraye abwiye abapolisi 99 bari barangije amahugurwa mu mikoranire myiza n’abaturage mu kwicungira umutekano ko ikinyabupfura, ubunyamwuga no gukora cyane ingenzi mu kazi kabo.

IGP Munyuza yabivugiye mu nzu ngari ikorerwamo inama n’abapolisi iri ku kicaro gikuru cyayo mu Murenge wa Kacyiru, Akarere ka  Gasabo

Ni amahugurwa yitabiriwe n’abayobozi ba Polisi mu turere, abayobozi b’amashami muri Polisi y’u Rwanda ndetse n’abayobozi ba Polisi muri za sitasiyo zayo.

Mu minsi ine bamaze bahugurwa, abapolisi bayitabiriye basubiriwemo amasomo ajyanye n’imyitwarire iboneye, ubunyamwuga, indangagaciro nyarwanda, gukumira ibyaha, kurwanya iterabwoba, gukorana n’abaturage hibandwa ku cyizere, uburyo bw’imiyoborere n’ibindi.

- Kwmamaza -

IGP Munyuza yavuze ko ikinyabupfura n’imyitwarire myiza bigomba kuranga abapolisi bityo bigatuma abaturage babagirira icyizere.

Ibyo avuga bifite aho bishingiye kuko hari inkuru zigeze gutambuka mu minsi yashize z’Abapolisi bagaragaweho imyitwarire idahwitse.

Mu guhwitura ababa bagifite iyo myitwarire, IGP Dan Munyuza yagize ati: ” U Rwanda ruri kwihuta mu iterambere mu bice bitandukanye harimo n’imibereho myiza y’abaturage, Polisi y’u Rwanda umunsi ku munsi igomba gushyira imbaraga mu mikorere myiza hibandwa ku guhangana n‘ibibazo by’umutekano bijyanirana n’iterambere.”

Abapolisi 99 bari bateze amatwi Umuyobozi wabo mukuru

Yabibukije k obo nk’abayobozi mu bapolisi bagomba buri gihe gutekereza uko barushaho

IGP Munyunza yasabye abapolisi bari bamuteze amatwi kwirinda gushyira imbere inyungu zabo bwite ahubwo bakita ku nyungu rusange.

Polisi y’u Rwanda ifite ikirango gikubiye mu ntego eshatu: Serivisi, Kurinda n’Ubunyangamugayo.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version