Canada Yiyongereye Ku Bindi Bihugu Bikize Bishaka Ko Palestine Yigenga Byuzuye 

Minisitiri w’Intebe wa Canada Mark Carney yatangaje ko igihugu cye nacyo kizatanga ko cyemeye ko Palestine iba igihugu kigenga mu buryo bwuzuye.

Izaba ibaye igihugu cya gatatu mu bigize ikitwa G7 cyemeye ko biba bityo, ikaba ikurikiye Ubwongereza n’Ubufaransa.

Carney yavuze ko icyo cyemezo cyafashwe nyuma gusuzuma agasanga Palestine izakora amatora arimo Demukarasi kandi akaba atazitabirwa na Hamas.

Hashize umunsi umwe n’Ubwongereza bwemeje ko buzemera ubwigenge bwuzuye bwa Palestine mu Nteko rusange ya UN izaba muri Nzeri, 2025.

Amerika na Israel byatangaje ko byamagaye icyo cyemezo cya Canada, bikavuga ko byaba ari ugushimira Hamas.

Kugeza ubu ibihugu 147 muri 193 bigize UN byamaze kwemera ko Palestine ari igihugu gifite ubwigenge bwuzuye.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version