MINEDUC Yanenze Abarimu Basiba Akazi, Abandi Ntibategure

Minisitiri w’uburezi Nsengimana Joseph avuga ko muri rusange abarimu bitwaye neza mu kazi kabo mu mwaka w’amashuri wahise, gusa anenga abigisha batateguye.

Mu kiganiro cyigirwagamo uko uburezi bwanozwa kurushaho ni ho yabivugiye kuri uyu wa Kane, cyari cyahurije hamwe abakora mu burezi n’abafatanyabokorwa babo.

Ubwo yasubizaga ibibazo, Nsengimana yasobanuye n’impamvu zatumye hemezwa ko abarimu bose bagomba guhemberwa muri SACCO.

Yavuze ko kugira ngo wumve iyo mpamvu, bisaba kwibuka icyatumye izo Koperative z’abarimu zishingwa.

Ngo zaje gutanga ibisubizo nk’ibyo ZIGAMA CSS itanga.

Ati: “Byaba byiza dusubiye inyuma tukareba impamvu Umwalimu SACCO yashyizweho n’uwo yari igenewe. Umwalimu SACCO yashyiriweho abarimu, rwose ngira ngo muribuka igihe yagiriyeho, uburyo yagiyeho kandi ni Nyakubahwa Perezida wa Repubulika watangije iki gitekerezo kubera ko yabonaga uburyo ZIGAMA CSS yari yashoboye gufasha abasirikare, aravuga ati: kuki abarimu na bo batafashwa, hakajyaho ikintu cyabo kibafasha kugira ngo biteze imbere? Ni uko Umwaimu SACCO yagiyeho”.

Mu mikorere ya Umwalimu SACCO, ikigamijwe ari iterambere ry’abarimu nk’uko Nsengimana abivuga, akemeza ko icyo igamije ari ugutuma bigira.

Yanavuze ko impamvu ituma Icyongereza gihabwa agaciro haba mu myigishirize no mu guhugura, ari uko u Rwanda rwakigize ururimi rukoreshwa mu nzego zose z’imiyoborere yarwo.

Ndetse ngo hari na gahunda nshya iteganya urwego rw’Icyongereza umwarimu agomba kuba ariho kugira ngo ashobore kwigisha muri urwo rurimi.

Nibitaba ibyo azasezererwa mu kazi nk’uko uwahoze ari Minisitiri w’Intebe Dr. Edouard Ngirenge yigeze kubibwira Inteko.

Nsengimana yakebuye abarimu batitwara neza ngo bibe byabahesha isura nziza mu bana bigisha, abibutsa ko mwarimu ari we ugena uko abantu bamufata.

Ati: “Cyera mwarimu yari umuntu ukomeye cyane, ariko isura ye, si undi muntu uyimuha, niwe uyiha, kuko yari umubyeyi, yari umuntu wifata neza. Iyo mwarimu yitwaye nk’umubyeyi, nk’umurezi, arabyuhabirwa, bikiyongeraho ko n’igihugu cyumvise akamaro kw gishyiramo imbaraga nyinshi mu kumuteza imbere… Ariko na mwarimu akwiye gushyiraho ake…”

Izindi ngingo zaganiriweho zirimo abarimu basiba amasomo, abigisha amasomo batateguye biganjemo ab’Igifaransa n’abandi bavugwaho imyitwarire idafututse.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version