CANAL+ Business Yashyize Igorora Hoteli Mu Bihe Bya CHOGM

CANAL+ Business, ishami rishinzwe ubucuruzi bw’ibigo binini bikorana CANAL+ ryashyize uburyo bunogeye abanyamahoteli  n’ibindi bigo binini byifuza gukorana nayo muri iki gihe u Rwanda ruri kwakira Inama y’Umuryango w’Ibihugu bikoresha Icyongereza (CHOGM).

Iyi nama izabera mu Rwanda guhera 20 Kamena kugeza 26 Kamena 2022, ikazitabirwa n’abashyitsi baturutse hirya no hino ku Isi.

CANAL+ nk’ikigo gicuruza amashusho cyemeza ko aya ari amahirwe akomeye ku bakiliya bakorana nabo ndetse n’abandi bifuza kugirana imikoranire.

Mu kiganiro n’umuyobozi wa CANAL+ Business, Jean Fèlix Mwizerwa, yashimangiye ko ishami rye rishishikajwe no gukorana n’ibigo binini bitandukanye nk’ama hoteli, inzu zo gucumbikamo, n’ibindi bigo binyuranye byakira abantu basura u Rwanda.

- Kwmamaza -

Yavuze ko mu gihe u Rwanda rwakira abashyitsi baje kwitabira inama ya CHOGM, CANAL+ Business nayo yabatekerejeho maze ikagabanya ibiciro by’amapaki yabo.

Ubu ibiciro by’ifatabuguzi rya CANAL+ Business byagabanyijwe muri ubu buryo bukurikira.

Hari ifatabuguzi ryitwa BASIC ritangirwa Frw 7,000  ku cyumba hariho amashene umunani umukiliya yihitiyemo.

Irindi  fatabuguzi ryiswe Essentiel Frw 10,500, rikabonekaho amashene 16 umukiliya yifuza.

Mu gihe ifatabuguzi ryiswe Prestige ari Frw 13,500 ku cyumba, rikemerera umukiliya guhitamo amashene yose ya CANAL+ yifuza.

Uretse iri gabanywa ry’ibiciro, CANAL+ Business ifasha n’abifuza gukorana nayo kubona ibikoresho ku buntu, ndetse na Installation ku buntu.

Mwizerwa Jean Felix uhagarariye CANAL+ Business

CANAL+ isanzwe icuruza amashene arenga 200 ari mu ngeri zitandukanye harimo nka siporo, cinema, amakuru, ibyegeranyo, umuziki n’andi anyuranye.

Ubufatanye Bwa Canal + Business N’Amahoteli Mu Rwego Rwo Kwakira CHOGM

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version