CANAL+ Rwanda Yafashije Abagore Binyuze Mu Muryango A-BATO

Mu rwego rwo gusoza ukwezi kwahariwe umunsi w’abagore, CANAL+ binyuze mu bufatanye n’ikigo A-Bato gikorera i Gikondo yabaneye ibiribwa n’ibikoresho byo mu rugo ababyeyi bafite abana barererwa muri iki kigo.

Umuryango Association A-BATO washinzwe na Nizeyimana Peruth. Mu muhango wo gutanga iyi nkunga wabaye kuri uyu wa gatanu tariki 01 Mata 2022, Association Abato yari ihagarariwe n’umufasha wa Peruth, nyiri A-BATO.

Umugabo wa Nizeyimana Peruth wari umuhagarariye muri iki gikorwa

Ijambo rye ryibanze k’ugushima abateguye iki gikorwa barimo CANAL + Rwanda kuko inkunga yabateye izabafasha muri iki gihe ibintu byinshi byazahajwe na COVID-19.

Ati: “ N’ubwo habayeho gutinda kuyitanga ku munsi wahariwe umugore nyirizina, ariko ubu turayakiriye kandi turayitanze kugira ngo ibafashe muri ibi bihe ibintu byose byazahajwe na COVID-19.”

- Advertisement -

Umubyeyi wavuze mu izina rya bagenzi be witwa Uwamungu Jeanne yashimye uruhare Organization A-BATO yagize mu kubafasha kwiyubaka.

Yabwiye bagenzi bo nta nkunga nto, ko iyo babonye bagomba kuyikoresha neza, iminsi ikicuma.

Sophie TCHATCHOUA uyobora CANAL+ Rwanda avuga ko bagize kiriya gitekerezo mu rwego rwo gufasha abakiliya babo n’abanyarwanda muri rusange kugira ubuzima bwiza.

Kuri bo,  ubucuruzi sibwo bakora gusa, ahubwo ngo baharanira no gufasha abantu kugira imibereho myiza.

Ati: “ Ntidufasha abakiliya bacu kubona serivisi nziza gusa, ahubwo tubafasha no kugira imibereho myiza aho batuye cyangwa bakorera.”

Yunzemo ko bazakomeza gufasha Abanyarwanda gukomeza kugira imibereho myiza ari nako babaha serivisi nziza zirimo na poromosiyo zitangwa ku ifatabuguzi kuri serivisi za Canal + Rwanda.

Gufasha bariya bana byakozwe muri gahunda izwi nka ‘Orphe’ CANAL+  ikorera mu bihugu  40 ikoreramo ku isi hose.

Mu muhango wo gufasha bariya babyeyi hari n’Umuyobozi wa CANAL+  ku rwego rw’isi ushinzwe abakozi, Clarisse PETIT.

Clarisse PETIT Nawe yashimiye ko ikigo ayobora kigira uruhare mu kuzamura imibereho myiza y’abakiliya iha serivisi.

Bahawe ibizabafasha iminsi ikicuma
TAGGED:
Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version