Nyarugenge: Ukekwaho Kwiba No Gucuruza Ibyuma By’Amashanyarazi Yafashwe

Polisi y’u Rwanda yafashe umugabo icyekaho kwiba ibyuma by’amashanyarazi birimo ibyitwa fusibles 26 ivuga ko yibye ahantu hatandukanye mu gihugu. Yamufatiye mu Karere ka Nyarugenge, Umurenge wa Kigali mu Kagari ka Nyabugogo.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, Commissioner of Police (CP) John Bosco Kabera  avuga ko uriya mugabo yafashwe biturutse ku makuru Polisi yahawe n’abaturage bavugaga ko uriya mugabo yamanuraga bimwe mu byuma by’amashanyarazi by’aho asanzwe atuye.

CP Kabera ati: “Polisi yahawe amakuru ko hari abantu biba ibikoresho by’amashanyarazi birimo intsinga n’ibyuma bita fusibles bigatuma amatara yo ku muhanda ataka. Polisi yahise itangira ibikorwa byo kubashakisha, habanza gufatwa abantu babiri.  Bafatanywe ibikoresho bitandukanye bifashishaga mu kwangiza ibikorwaremezo by’amashanyarazi, ubu bamaze gushyikirizwa urwego rw’ubugenzacyaha (RIB).”

Avuga ko bakimara gufatwa bavuze ko biriya bikoresho babikuye ahantu hatandukanye mu Mujyi wa Kigali.

- Kwmamaza -

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda yaburiye abantu bagura ibikoresho byibwe ko baba bakoze icyaha gihanwa n’amategeko.

CP Kabera yibutsa abaturarwanda kujya bihutira gutanga amakuru mu gihe babonye abangiza ibikorwaremezo.

Yavuze ati: ‘ Polisi ntabwo izarambirwa kurwanya abangiza ibikorwa remezo kuko bidindiza iterambere kandi bikagira ingaruka no ku mutekano w’abaturage, kuko aho byibwe amatara atongera kwaka bityo bikaba byateza ubujura. Turakangurira abaturage kugira uruhare mu kubirinda kandi bakanatanga amakuru igihe babonye abarimo kubyangiza.”

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda CP John Bosco Kabera

Abafashwe bahise bashyikirizwa Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB) rukorera kuri sitasiyo ya Rwezamenyo kugira ngo hatangire iperereza ryimbitse.

Ingingo ya 182 yo mu Itegeko nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange, ivuga ko “Umuntu wese usenya cyangwa wonona ku bw’inabi, ku buryo ubwo ari bwo bwose, inyubako yose cyangwa igice kimwe cyayo, inzu, iteme, urugomero, uruhombo rw’amazi n’inzira yarwo, inzira ya gari ya moshi cyangwa ibikoresho ibyo ari byo byose by’itumanaho cyangwa by’ingufu z’amashanyarazi, amariba cyangwa izindi nyubako zose bitari ibye, aba akoze icyaha.

Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka itatu ariko kitarenze imyaka itanu n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni eshatu ariko atarenze miliyoni eshanu z’amafaranga y’u Rwanda.

Itegeko nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange Ingingo ya 166 ivuga ko umuntu wese uhamijwe n’urukiko icyaha cyo kwiba, ahanishwa igifungo kitari munsi y’umwaka umwe ariko kitarenze imyaka ibiri, ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni imwe ariko atarenze miliyoni ebyiri, imirimo y’inyungu rusange mu gihe cy’amezi atandatu cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version