CANAL+ Rwanda Yaremeye Abakobwa Bafashwa N’Umuryango Empower Rwanda

Mu rwego rwo kwizihiza umunsi mpuzamahanga w’umugore, umuyobozi wa CANAL+ Rwanda Sophie Tchatchoua afatanyije n’abakozi b’iki kigo  bitabiriye umuhango wo kwizihiza umunsi mpuzamahanga w’umugore . Baremeye abakobwa bafashwa n’Umuryango Empower Rwanda bari bitabiriye uriya muhango wabereye mu Murenge wa Fumbwe mu Karere ka Rwamagana.

Wari ufite insanganyamatsiko igira iti “ Ubwuzuzanye n’uburinganire mu guhangana n’imihindagurikire y’ibihe.”

CANAL+ Rwanda ifatanyije n’umuryango Empower Rwanda baremeye abangavu babyariye iwabo cyane cyane abaturuka mu miryango itishoboye bahaba  ihene 50 hagamijwe kuzamura imibereho yabo mu bukungu ku buryo burambye no kubafasha kwiteza imbere.

Abakozi ba Canal + Rwanda bahaye abakobwa babyariye iwabo ihene kugira ngo zizabafashe kwikenura nizororoka

Umuyobozi wa CANAL+ RWANDA, Sophie TCHATCHOUA, yavuze ko abangavu babyariye mu rugo bahura n’ibibazo byinshi ariko ashimangira ko gukora cyane ari yo nkingi y’ingenzi izabafasha gutera imbere.

- Advertisement -

Yagize ati “ Umwana w’umukobwa ubyaye akiri umwangavu anyura muri byinshi bimugoye. Ni ngombwa kubatera inkunga  mu nzira zishoboka. Ejo hazaza ni heza, nkaba mbagira inama zo gukora cyane kuko nirwo rufunguzo rw‘intsinzi. Gufasha umugore kwiteza imbere biri mu nshingano za CANAL+ bityo tubijeje kuzakomeza kubaba hafi.“

Umuyobozi wa Canal + Madamu Sophie TCHATCHOUA

Abakozi ba CANAL+ Rwanda basoje uyu munsi w’umugore banaganira n’umusifuzi Salma Mukansanga wabasangije urugendo rwe mu kazi akora ndetse n’uko yagiye akemura bimwe mu bibazo y ahura nabyo mu kazi ke.

Muri Nzeri 2021, Ubuyobozi bwa Canal + bwasinyanye amasezerano n’ubw’Umuryango uharanira iterambere ry’Abanyarwandakazi witwa Empower Rwanda agamije kurushaho kuwufasha mu bikorwa byawo.

Aya masezerano y’ubufatanye yasinyiwe ku cyicaro cya Empower Rwanda kiri mu Karere ka Kicukiro.

Mu ijambo ryagejejwe ku banyamakuru mbere y’uko abayobozi b’ibi bigo basinya ariya masezerano, ryagarutse ku bibazo bisanzwe bigaragara mu bakobwa birimo cyane cyane gutwara inda bakiri bato, bagikeneye kurerwa.

Mu rwego rwo gufasha ikigo Empower Rwanda, Canal + yagihaye ibikoresho byo mu Biro bizafasha abakozi ba kiriya kigo gukorera ahantu heza kandi horoshya imikorere.

Ibikoresho Canal + yatanze birimo intebe, ameza, akabati n’ibindi bikenerwa mu Biro.

Umuyobozi wa Canal + Madamu Sophie TCHATCHOUA yavuze ko ubufasha butanzwe mu nyungu z’umukobwa bugira akamaro kanini haba kuri we, ku muryango akomokamo, mu rugo azashinga no ku gihugu muri rusange.

Umuyobozi wa Canal + Rwanda ubwo yasinyanaga amasezerano y’ubufatanye n’Umuyobozi wo muri Empower Rwanda Madamu Olivia Promise Kabatesi

Umuyobozi wa Empower Rwanda Olivia Promise Kabatesi yavuze ko inkunga yose bahawe mu rwego rwo gukomeza kuzamura imibereho y’abakobwa bayakirana yombi kandi ko n’undi wese wumva akamaro ko gufasha Abanyarwandakazi biteguye kuzakorana nawe.

Canal + ni ikigo cyo mu Bufaransa cyaje mu Rwanda gushora imari mu kuzamura muri serivisi z’amashusho.

Canal + imaze kuba ubukombe mu bijyanye n’imikino n’imyidagaduro.

 

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version