Canal + Rwanda Yatangije’ App’ Yo Kureberaho Amashusho Y’Amoko Menshi

Ikigo mpuzamahanga gicuruza amashusho n’izindi serivisi  kitwa Canal + Ishami ry’u Rwanda cyatangije uburyo bw’ikoranabuhanga(App) bwo kureberaho amashusho hakoreshejwe ibyuma bisanzwe mu ikorabuhanga.

Ibyo ni telefoni igendanwa, tablette, mudasobwa z’amoko atandukanye ari zo PC/MAC/ na televiziyo za Apple TV na Android TV.

Ubuyobozi bwa Canal + Rwanda buvuga ko ikigamijwe mu gutangiza iriya koranabuhanga bigamije gufasha abakiliya babo kureba amashusho bakunda, bakayarebera aho bari hose bakoresheje telefoni, tablette cyangwa mudasobwa isanzwe.

Umuyobozi wa Canal + Rwanda witwa Sophie Tchouatchoua yagize ati: “Gushyira iriya App muri telefoni y’umuntu bikorwa ku buntu. Ushobora kurebera ho umupira wisanzuye, nta kirogoya kandi ni ubutengamare nk’ubundi bwose.”

- Kwmamaza -

Kugira ngo ushobore kubona iriya App yiswe App Canal + bizagusaba kugura ifatabuguzi, ujye ahantu hari murandasi, hanyuma umanure iriya app kuri murandasi uyishyire kuri telefoni ya we.

Ni ngombwa kuzirikana ko ifatabuguzi ari Frw 25,000.

Mu muhango wo gutangaza ku mugaragaro ikoreshwa ry’iriya App, hari abanyacyubahiro barimo na Ambasaderi w’u Bufaransa mu Rwanda witwa Antoine Anfré.

App Canal + izagukura mu irungu aho uri hose

Canal + Rwanda ivuga ko mu bufatanye n’ikigo Mango 4G, umuntu uzajya ukenera gukoresha iriya App, azajya ahabwa murandasi ingana na GB 7 zatanzwe na Mango 4G.

Abazakoresha App  Canal +  bazashobora kureba amashusho menshi azatambuka kuri porogaramu zigera ku 25,000 hiryo no hino ku isi.

Televiziyo zikomeye zikorera mu Rwanda nazo zigaragara kuri iyo App kandi muri rusange abantu bazashobora kureba shene 200 zirimo izo mu Rwanda no mu mahanga.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version