Canal + Yafunguye Irindi Duka i Kigali: Ibintu 5 Udakwiye Gucikwa Muri Serivisi Zayo

smart

Kuri uyu wa 11 Kamena 2021 ni ibirori ku bakunzi b’imikino! Kuva imbere muri Stadio Olimpico i Roma kugeza ku mufana wa Turikiya cyangwa w’u Butaliyani uri mu Rwanda, intero n’inyikirizo ni irushanwa rya EURO 2020 rigiye gutangira.

Ni na wo munsi Canal Plus Rwanda yafunguyeho iduka rya gatatu mu mujyi wa Kigali, riherereye ku Kicukiro imbere neza ya IPRC Kigali. Rije risanga andi abiri aheruka gufungurwa mu isoko rya Nyarugenge no ku Gisimenti i Remera.

Aha hazajya hatangirwa serivisi za Canal + gusa, hakazunganirwa n’abacuruzi bemewe batanga serivisi zayo basaga 70, basanzwe hirya no hino mu gihugu.

Ni byinshi aho hose ushobora kuhasanga :

1. Dekoderi ya make

Benshi mu batunze Canal + mu rugo, ku kazi cyangwa ahakorerwa ubucuruzi nka hoteli cyangwa resitora kuva mu myaka ishize, bibuka ko dekoderi bayiguraga 50.000 Frw, wajya no guhinduza ngo uhabwe iyerekana amashusho meza ya ‘High Definition’, ukongeraho amafaranga.

Burya si buno! Guhera ku wa 21 Gicurasi, dekoderi ya Canal + ya HD igurwa 5000 Frw gusa, mu gihe yari imaze iminsi igura 10.000 Frw.

Mu 5000 Frw umuntu ahabwamo dekoderi n’igisahani cyayo n’umugozi, ubundi akagura ifatabuguzi yihitiyemo.

Mu mafatabuguzi harimo Ikaze (5000 Frw), Zamuka (10.000 Frw), Zamuka na Siporo (20.000 Frw) na Ubuki (30.000 Frw) ari nayo yerekana amashene yose ya Canal + uko ari 265 na radio na serivisi ziyaherekeza.

2. Garanti y’amezi atandatu 

Canal + itangaza ko ku mafaranga 5000 Frw yo kugura dekoderi hiyongeraho 10.000 Frw by’umutekinisiye uza kuyimanika iwawe.

Muri ayo mafaranga harimo n’igiciro cye cy’urugendo, kandi ugahabwa garanti (guaranti/warranty) y’amezi atandatu, ku buryo ya dekoderi yangiritse uhita uhabwa indi.

3. Abantu bose bemerewe kureba EURO 2020

Kugira ngo umuntu arebe imikino yose ya EURO 2020 irimo kuba (en direct/live), bimusaba kugura ifatabuguzi rya Zamuka ku 10.000 Frw. Imikino izaba igaragara ku mashene ubundi yabonekaga ku ifatabuguzi rya Zamuka na Siporo rigura 20.000 Frw.

Mu korohereza abakiliya kandi, Canal + yemereye abafatabuguzi bose kwihera ijisho ibirori bifungura EURO 2020, uhereye ku waguze ifatabuguzi rya 5000 Frw.

Gusa bo barareba umukino ufungura irushanwa gusa kuri Canal + Sport 1, ubundi guhera kuri uyu wa Gatandatu imikino imbonankubone izabe umwihariko ku baguze Zamuka kuri Canal + Sport 2.

Ariko abafite ifatabuguzi rya Ikaze rya 5000 Frw bazagumana amahirwe yo kureba imikino yaraye ibaye, mu buryo bwo kuyisubizaho buzwi nka ‘rebroadcasting’.

4. Copa America nayo yaje

Nyuma y’igihe hataremezwa mu buryo ntakuka igihugu kizakira iri rushanwa, Copa America igiye kuba ku nshuro ya 47 muri Brazil guhera ku Cyumweru. Imikino yose izerekanwa kuri Canal +.

Ni imikino 28 izerekanwa kuri Canal + 3 na Canal + 4, ku muntu ufite ifatabuguzi rya Zamuka na Siporo rigura 20.000 Frw.

5. Gura ifatabuguzi uhabwe iryisumbuye

Canal + yashyizeho uburyo budasanzwe, aho umuntu agura ifatabuguzi ryisumbuye ku ryo asanzwe akoresha, agahabwa iririruta mu minsi 30. Ni poromosiyo yashyizweho muri uku kwezi kwa EURO 2020.

Urugero, niba usanzwe ukoresha Ikaze ya 5000 Frw, ushobora kugura Zamuka ya 10.000 Frw ugahabwa iminsi 30 ureba Zamuka na Siporo ubundi igura 20.000 Frw.

Usanzwe ukoresha Zamuka maze ukagura Zamuka na Siporo, ako kanya wahita uhabwa iminsi 30 ureba amashene yose ya Canal + nk’uwaguze ifatabuguzi Ubuki.

 

Iri duka riherereye ku Kicukiro
Abahanzi Riderman na Platini bitabiriye iki gikorwa nka ba ambasaderi ba Canal +
Umuyobozi wa Canal + Rwanda, Sophie Tchatchoua
Sophie Tchatchoua afungura iri duka rishya
Canal + yazaniye ibyiza byinshi abakiliya bayo
Platini na Riderman ni bamwe mu bahamya ibyiza bya Canal +
Sophie Tchatchoua na Riderman mu ifoto

Canal + yegereje abakiliya serivisi zayo
Iri duka ni irya gatatu mu Mujyi wa Kigali

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version