Kagame Yanenze Ibihugu Bitanga Inkunga Mu Mutekano, Bigakorana n’Abawuhungabanya

Perezida Paul Kagame yavuze ko isi muri iki gihe ikomeje kubakira ku busumbane, anenga ibihugu usanga bigira uruhare mu kubaka ibijyanye n’umutekano, bikarenga bigashyigikira abagamije kuwuhungabanya.

Kuri uyu wa Gatanu yitabiriye umuhango wo gusoza amasomo ku ba Ofisiye Bakuru 47 barimo 44 bo mu Ngabo z’u Rwanda na Batatu bo muri Polisi, bigaga mu Ishuri rikuru rya Gisirikare i Nyakinama mu Karere ka Musanze.

Basoje amasomo mu cyiciro cya cyenda mu bijyanye n’umutekano ari abo mu Rwanda gusa kubera icyorezo cya COVID-19, mu gihe ubundi wasangaga harimo abaturutse mu bihugu bitandukanye.

Perezida Kagame yibukije abarangije amasomo ko bafite uruhare bagomba kugira kugira ngo igihugu kibashe kugera ku ntego zacyo, bityo ko nyuma y’aya masomo hari byinshi bategerejweho.

- Kwmamaza -

Yavuze ko ashimishijwe n’imbaraga zikomeza gushyirwa mu kugendana n’aho isi igeze, ashimangira ko nka ba Ofisiye bo mu kinyejana cya 21 bagomba kwitegura guhura n’ibintu byinshi, byaba ibijyanye na politiki n’umutekano, kubera ko isi ubu yabaye nk’umudugudu kandi yuzuye ubusumbane.

Ibyo byose ngo byongera uburemere bw’uburyo abantu bagomba kubakira kuri ubu bumenyi, umuhate n’ubushobozi bushobora kuba budahagije, ariko bigakoreshwa kugira ngo abantu bagere aho bumva ko baringaniye n’abandi.

Yanenze ibihugu usanga bifatanya mu bijyanye n’umutekano, ariko ugasanga ku rundi ruhande harimo abagira uruhare mu mutekano muke ku bihugu birimo u Rwanda.

Yatanze urugero ku barangije amasomo muri ririya shuri bakajya mu bibazo bijyanye n’ibyaha, bagahungira mu bihugu byitwaga abafatanyabikorwa.

Ati “Bakavuga ibinyoma byinshi, bagahabwa ikaze, ba bantu bagahindukira bakagira uruhare mu bikorwa biteza umutekano muke ku gihugu. Ndabivuga kubera ko bimaze kuba kenshi, ntabwo bisaba igihe wafata ngo ubisobanure, bikomeza kubaho n’abafatanyabikorwa bacu.”

“Nkabwira abafatanyabikorwa bacu ngo witanga inkunga ku ruhande rumwe mu guhangana n’ibibazo by’umutekano, mu kubaka ubushobozi n’ibindi ndetse n’inkunga mu iterambere kandi ni ingenzi muri wa mutekano tuvuga, muri icyo gihe unahe urubuga umutekano muke kandi uzagaruka guhungabanya ibyo twubakiye hamwe. Ni ukuvuga ibihugu byacu n’abafatanyabikorwa bacu.”

Perezida Kagame yanagarutse ku buryo aheruka kuganira n’umuntu wigaga mu mahanga, asanga igihe abanyarwanda bashaka kwandika ibitabo bisoza amasomo, iyo bagiye kandika ku Rwanda usanga hari ubwo abayobozi babyanga, bakabasaha gushaka izindi ngingo.

Ibyo ngo babyanga banavuga ko bashobora kubogama kubera ko bakomoka mu Rwanda, nyamara byaba byoroshye ko abazabakosora babitahura.

Yakomeje ati “Impamvu ni uko bashyizeho uko u Rwanda rugomba kugaragara, nk’urugero, kandi ntibashaka ko hagira igihinduka kuri iyo myumvire. Niwandika uratanga ibimenyetso, uhindure ibyo bashyizeho, ugasanga ntibabyishimira.”

Perezida Kagame yagaragaje ko isi yubakiye ku busumbane, kandi bigomba kurebwaho niba “dukeneye kubaka isi, aho twese tureshya.”

Yakomeje ati ”Kuringanira ntabwo bikwiye kuba mu magambo, bikwiye kuba mu bikorwa bya buri munsi mu buzima bwacu. Mwe rero ba Ofisiye, ndagira ngo ntimuve aha hantu mwashyize imbaraga nyinshi, mwize mushyizeho umwete, mutarebye ibintu mu buryo butandukanye n’uko bimaze igihe kirekire bimeze.”

Mu basoje amasomo muri uyu mwaka harimo Colonel Andrew Nyamvumba ukuriye ubushakashatsi mu bya gisirikare muri Minisiteri y’Ingabo na Colonel Patrick Karuretwa usanzwe ari Umunyamabanga wihariye wa Perezida Paul Kagame.

Harimo kandi Lt Col Jean Paul Ntyirubutama wabaye Umuyobozi mukuru wungirije wa RwandAir, Lt Col Kalisa Callixte usanzwe ari Umuyobozi muri Minisiteri y’Ingabo na Lt Col Seraphine Nyirasafari.

Umuyobozi w’Ishuri Rikuru rya Gisirikare Brig Gen Didas Ndahiro, yavuze ko kuva ryatangira mu 2012 rimaze kunyuramo ba Ofisiye bakuru 412 na ba Ofisiye bato 447.

Mu basojemo amasomo mu bofisiye bakuru harimo 94 baturutse mu bihugu 13 bitandukanye byo kuri uyu mugabane no hanze yawo.

Habaye akarasisi kabimburiye uyu muhango
Perezida Kagame mu ifoto y’urwibutso n’abarangije amasomo

 

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version