CAR: Ikoranabuhanga Rirafasha RDF Mu kazi Kayo

Mu rwego rwo kumenya aho abarwanyi bageze kugira ngo bakumirwe hagamijwe kurinda abasivili, ingabo z’u Rwanda ziri mu bikorwa bya MINUSCA byo kurinda abaturage zirakoresha drones kugira ngo zimenye aho bageze.

Ingabo z’u Rwanda ziri muri Centrafrique zishimirwa akazi zikora kugira ngo zirinde abaturage muri rusange n’abayobozi bakuru ba kiriya gihugu, barimo n’abagize umuryango wa  Perezida wacyo Faustin Archange Touadera.

Kugira ngo zemenye aho abarwanyi bageze basatira ibice birimo abaturage, ingabo z’u Rwanda ziri gukoresha uburyo bushoboka harimo n’utudege duto dutwarirwa kure twitwa drones.

Drones ziri gukoreshwa ni izitwa Galaxy Defenders.

- Advertisement -

Hagati aho abarwanyi batishimiye ibiherutse kuva mu matora y’Umukuru w’Igihugu bakomeje gusatira Umurwa mukuru, Bangui.

Kugeza ubu Leta ya Centrafrique yashyizeho ibihe bidasanzwe kubera ko inyeshyamba zugarije Umurwa mukuru Bangui.

Ifite impungenge ko ziriya nyeshyamba zishobora guhirika ubutegetsi.

Inyeshyamba zirwanya Leta zamaze kwigarurira bibiri bya gatatu by’igihugu.

Loni yatangajeko igihugu kiri mu kaga.

Zivuga ko zitemeye ibyavuye mu matora y’Umukuru w’Igihugu aheruka yatsinzwe na Faustin Archange Touadera.

Ubutegetsi bwa Centrafrique bwo bushinja François Bozizé wigeze kuyobora kiriya gihugu kuba inyuma y’ibitero bya ziriya nyeshyamba nyuma y’uko abujijwe kwiyamamaza mu matora y’Umukuru w’igihugu yabaye tariki 27, Ukuboza, 2020.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version