Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Cardinal Kambanda arasomerwa Misa yo kumwakira nka Cardinal wa mbere w’u Rwanda
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu Rwanda

Cardinal Kambanda arasomerwa Misa yo kumwakira nka Cardinal wa mbere w’u Rwanda

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 06 December 2020 7:37 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Mu gitondo cyo kuri uyu wa 06, Ukuboza, 2020 muri Kigali Arena harasomwa Misa yo kwakira Cardinal Antoine Kambanda nka Cardinal wa mbere mu Mateka y’u Rwanda.

Imyiteguro y’aho iriya Misa iri bumerwe yarangiye, bikaba biteganyijwe ko Misa iri butangire mu gihe kitarambiranye.

Taliki 28, Ugushyingo, 2020 nibwo Mgr  Kambanda Antoine yagizwe Cardinal wa mbere u Rwanda rufite.

Izina Cardinal bivuga Inkingi, umusingi, cyangwa ikintu cy’ingenzi ibintu biba bishingiyeho.

Urwego rwa Papa nirwo rwonyine ruruta urwego rwa Cardinal mu nzego zose za Kiliziya Gatulika y’i Roma.

Kugira ngo umuntu abe cardinal biterwa n’uko aba yatowe na Nyirubutungane Papa ubwe, ku bushake bwe bwite.

Uwo muntu agomba kuba ari mu nzego za gisaseridoti, umwepiskopi cyangwa umupadiri, aagomba kuba ari inyangamugayo, akwiye kwizerwa, agaragaza ukwemera guhamye, imyitwarire ikwiye gushimwa, arangwa n’ubushishozi mu gucunga ibya Kiliziya.

Abakaridinali ba Kiliziya Gatolika  ya Roma bagize urugaga rwihariye (Collège cardinalice), bakaba bafite inshingano zihariye bahabwa nʾamategeko ya Kiliziya.

Inshingano yabo ya mbre ni  uko bafite ububasha bwo gutora no gutorwamo Nyirubutungane Papa, mu muhezo (conclave) utorerwamo Papa.

Ibi bigira amategeko yihariye abigenga.

Indi nshingano, Abakaridinali bafite ni ugufasha no kugira inama Nyirubutungane Papa, babikoze mu rugaga rwabo, igihe Papa yabatumiye mu gufata ibyemezo bikomeye birebana nʾubuzima bwa Kiliziya, cyangwa ku bibazo byʾingutu bireba Kiliziya .

Papa kandi ashobora gusaba inama umu cardinal ku giti cye, bishingiye ku butumwa bwihariye afite mu kubusohoza yunze ubumwe na Papa mu buzima busanzwe bwa Kiliziya yose.

Aba cardinal bagabanyijemo ibyiciro bibiri:

-Hari Abakaridinali baba  mu murwa wa Roma, bakaba bashinzwe Ingaga zitandukanye za Papa cyangwa Ibiro bya Papa bifite ubutumwa butandukanye.

-Hari nʾAbakaridinali baba muri za Diyosezi zitandukanye mu migabane itandukanye yʾisi, mu butumwa butandukanye bwa Kiliziya.

Cardinal Antoine  KAMBANDA azakomeza kuba Arkiyepiskopi wa Kigali.

Bose hamwe mu rugaga rwabo, nkʾabajyanama ba Papa, bagize Kiliziya yihariye ya Roma, bakaba ari Inkingi za Kiliziya Gatolika (Princes de lʾEglise Catholique), kandi bakagira uburenganzira busesuye mu murwa wa Papa.

TAGGED:ArenaCardinalfeaturedInkingiKambandaKiliziyaPapaRoma
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Kudakinisha abanyamahanga, kwirara…bimwe mu bituma APR FC itsindirwa i mahanga
Next Article AKUMIRO: Raporo yagizwe ubwiru ku kibazo cy’ifumbire mu Rwanda
1 Comment
  • Tiziano says:
    06 December 2020 at 7:48 am

    Twishimiye urwego yashyizwemo n’ishema k’u Rwanda

    Reply

Leave a Reply to Tiziano Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Gaza: Ingabo Za Israel Zishe Abanyamakuru

Bafatanywe lbilo 30 By’urumogi Babitwaye Kuri Moto

Abangilikani Bizihije Imyaka 100 Ishize Bageze Mu Rwanda

Misiri Irashaka Gukaza Umutekano Ku Mupaka Wayo Na Gaza

Kacyiru Hari Gusizwa Ibibanza Bizubakwamo Inzu Ndende ‘Koko’

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

MINAGRI Irasaba Abahinzi Kudahubukira Gutera Imyaka

Abakekwaho Kwiba Mu Isoko Rya Kimironko Bafashwe

Afurika Yunze Ubumwe Igiye Gushyiraho Komisiyo Ku Masezerano Ya Kigali Na Kinshasa

Kacyiru Hari Gusizwa Ibibanza Bizubakwamo Inzu Ndende ‘Koko’

Nduhungirehe Yitabiriye Inama Yiga Ku Bufatanye Bw’Ubuyapani N’Afurika

You Might Also Like

Mu RwandaUbucuruzi MpuzamahangaUbukungu

Rwanda: Abohereza Ikawa Mu Burayi Basabwe Gukurikiza Ibyo Bushaka

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbubanyi n'AmahangaUmutekano

U Rwanda Rwatumye Abaturage Bacu Bongera Gutekana-Min W’Ingabo Za Mozambique

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbubanyi n'AmahangaUmutekano

Abayobozi Bakuru Mu Ngabo Za Mozambique Bari Mu Rwanda

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Imibereho Y'AbaturageMu RwandaPolitiki

Nyaruguru: Bagiye Gusasa Inzobe Kucyatumye Abana Batsindwa

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?