Cardinal Kambanda Ati: ‘ Musengere Kiliziya Irugarijwe’

Arikipisikopi wa Kigali akaba na Perezida w’Inama y’Abepisikopi Gatolika mu Rwanda Antoine Cardinal Kambanda avuga ko hari abantu bashaka kuzana muri Kiliziya inyigisho zishaka guhinyuza Imana.

Avuga ko abo bantu bugarije ireme ry’imyizerere ya Kiliziya Ntagatifu.

Abivuze nyuma y’uko Inama y’Abepisikopi Gatolika mu Rwanda isohoye itangazo ivuga ko itari mu murongo umwe  n’abavuga ababana bafite ibitsina bisa bakwiye umugisha w’Abasaseridoti.

Kiliziya Gatolika imaze iminsi mu mpaka zikomeye kuri iyi ngingo yakuruwe n’icyemezo giherutse gufatirwa i Vatican cy’uko abo bantu nabo bashobora guhabwa uwo mugisha bakibanira.

- Kwmamaza -

Bivugwa ko intego y’uyu mwanzuro ari ukureshya Abakirisitu Gatolika bo mu Burayi ngo bongere bite ku nyigisho zayo kuko muri bo hari benshi bemera ko abantu bafite ibitsina bisa nabo bakwiye umwanya mu ishyingiranwa ryemewe na Kiliziya.

Ku rundi ruhande, Abakirisitu bo muri Afurika no muri Aziya, muri rusange, babona ko ibyo bidakwiye.

Bavuga ko Bibiliya yemera mu buryo butaziguye ko abantu bafite ibitsina bidasa ari bo bonyine bemerewe kubana bakabihererwa umugisha, bakabyara bakororoka.

I Vatican bo bavuga ko guha umugisha ababana bafite ibitsina bisa ‘bitavuze’ kubemerera kubana nk’umugabo n’umugore nk’uko Bibiliya ibisobanura.

Ngo ni uburyo bwo kubumvisha ko bashobora kugarukira Imana.

Igitangaje, nk’uko bisobanurwa n’inyandiko zitandukanye ziri kuri murandasi, ni uko inyandiko isobanura iby’uyu mugisha yiswe Fiducia Supplicans (‘Supplicating Trust’) yaje ije guhinyuza ikindi cyemezo cyari cyarafashwe mu mwaka wa 2021 cyavugaga ko abantu bafite ibitsina bisa ‘badakwiye’ guhabwa uriya mugisha.

Nk’uko Cardinal Antoine Kambanda abivuga, biragaragara ko muri Kiliziya Gatolika ku rwego rw’isi hari ibintu byugarije ubumwe bwayo no gukurikiza amahame yayigenga mu myaka myinshi ishize.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version