Ntukaronge Inyama Mbere Yo Kuziteka

Bisa n’aho bidashoboka ko Umunyarwanda[kazi] yateka ifunguro iryo ari ryo ryose atabanje kuronga ibiribwa. Bamwe bumva ko ari isuku kandi koko, muri rusange, ni ngombwa ko ibiribwa bw’amoko menshi birongwa mbere yo gutekwa.

Icyakora hari ubwoko bw’ibiribwa uba utagomba kuronga mbere yo kubiteka kubera ko kubironga ari ukubyanduza kurusha kubitekera aho!

Muri ibyo harimo ‘inyama.’

Abahanga mu by’imirire bagira abantu inama igira iti: “ Ntukaronge inyama mbere yo kuziteka!”

- Kwmamaza -

Basobanura ko iyo uronze inyama uba utumye zandura kurushaho.

Iyo babisobanura, bavuga ko ubusanzwe udukoko twanduza tuba ku nyama tutagira amaguru ngo tugende cyangwa amaboko ngo dukambakambe tuve ahantu hamwe tujye ahandi.

Iyo umuntu ashyize inyama mu mazi, aba afashishe utwo dukoko kubona ubushobozi bwo kwisunika tuva hamwe tujya ahandi kuko amazi atworohereza urugendo.

Utwo dukoko abahanga batwita salmonella na campylobacter.

Umwarimu muri Kaminuza ya Purdue witwa Betty Feng yabwiye National Geographic ati: “ Kuronga inyama mbere yo kuziteka nta kamaro na gato bifite. Icyo bikora gusa ni uguha udukoko uburyo bwo gukwira ku bice by’iyo nyama bitari bisanzwe byanduye.”

Undi muhanga witwa Jennifer Quinlan avuga ko abantu bagomba gusobanukira iyo ngingo niba bifuza kurya inyama zidahumanye.

Ikibazo abahanga bavuga ko kiri henshi ku isi ni uko mu mico y’abantu hirya no hino harimo ko  bidakwiye guteka inyama ‘zitaronze’.

Uzabisanga muri Amerika, ubisange muri Israel ubisange no mu Rwanda.

Hari n’aho uzasanga bafata inyama bakazisiga umunyu, bakazishyira mu mazi arimo indimu.

Umuhanga wigisha muri Kaminuza ya Leta ya Corolina ya Ruguru muri Amerika witwa Benyamin Chapman avuga ko uburyo bwonyine bwo kwica udukoko twanduza abantu tuba mu nyama barya ari ukuziteka zigashya neza.

Abanyarwanda nabo bagirwa inama yo kudateka inyama babanje kuzironga.

Abahanga bamwe bavuga ko abantu akenshi baronga inyama banga kurya ubwoya buba bwazisigayeho mu gihe cyo kuzibaga.

Ibyo byakukiye mu bantu bituma bumva ko inyama icyeye ari ironze.

Abantu bararonga bakanaronga amagi.

Mu gutekereza ko bari gukorera isuku inyama, abantu barazironga, bakoza aho bari bizikatire, bagakatisha ibyuma bogesheje amazi n’isabune…muri rusange bagakoresha amazi muri byinshi bibanziriza gukata inyama no mu kuzikata ubwabyo.

Ibyo rero birazanduza kurusha uko bizisukura.

Guteka ni indi ‘science’ abantu bakwiye kwiga.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version