Cardinal Kambanda yahawe inshingano nshya na Papa Francis

Papa Francis yagize Cardinal Antoine Kambanda umwe mu ba cardinals bashinzwe gukurikirana uko umurimo wo kwamamaza ubutumwa bwiza ukorwa ku Isi. Ni ihuriro ryiswe  Congregation for the Evangelization of Peoples (CEP). Iri huriro rizwi ku izina rya Propaganda Fide.

Cardinal Kambanda yagizwe Cardinal taliki 28, Ugushyingo, 2020 bituma aba Umunyarwanda wa mbere ugize kuri uru rwego kuva Kiliziya Gatulika yagera mu Rwanda, hashize imyaka 120.

Papa Francis handi yashyize abandi ba Cardinals mu myanya igize Kiliziya Gatulika ya Roma.

Izina Cardinal bivuga Inkingi, umusingi, cyangwa ikintu cy’ingenzi ibintu biba bishingiyeho.

- Advertisement -

Urwego rwa Papa nirwo rwonyine ruruta urwego rwa Cardinal mu nzego zose za Kiliziya Gatulika y’i Roma.

Kugira ngo umuntu abe cardinal biterwa n’uko aba yatowe na Nyirubutungane Papa ubwe, ku bushake bwe bwite.

Uwo muntu agomba kuba ari mu nzego za gisaseridoti, umwepiskopi cyangwa umupadiri, aagomba kuba ari inyangamugayo, akwiye kwizerwa, agaragaza ukwemera guhamye, imyitwarire ikwiye gushimwa, arangwa n’ubushishozi mu gucunga ibya Kiliziya.

Abakaridinali ba Kiliziya Gatolika  ya Roma bagize urugaga rwihariye (Collège cardinalice), bakaba bafite inshingano zihariye bahabwa nʾamategeko ya Kiliziya.

Inshingano yabo ya mbre ni  uko bafite ububasha bwo gutora no gutorwamo Nyirubutungane Papa, mu muhezo (conclave) utorerwamo Papa.

Ibi bigira amategeko yihariye abigenga.

Indi nshingano, Abakaridinali bafite ni ugufasha no kugira inama Nyirubutungane Papa, babikoze mu rugaga rwabo, igihe Papa yabatumiye mu gufata ibyemezo bikomeye birebana nʾubuzima bwa Kiliziya, cyangwa ku bibazo byʾingutu bireba Kiliziya .

Papa kandi ashobora gusaba inama umu cardinal ku giti cye, bishingiye ku butumwa bwihariye afite mu kubusohoza yunze ubumwe na Papa mu buzima busanzwe bwa Kiliziya yose.

Aba cardinal bagabanyijemo ibyiciro bibiri:

-Hari Abakaridinali baba  mu murwa wa Roma, bakaba bashinzwe Ingaga zitandukanye za Papa cyangwa Ibiro bya Papa bifite ubutumwa butandukanye.

-Hari nʾAbakaridinali baba muri za Diyosezi zitandukanye mu migabane itandukanye yʾisi, mu butumwa butandukanye bwa Kiliziya.

Cardinal Antoine  KAMBANDA azakomeza kuba Arkiyepiskopi wa Kigali.

Bose hamwe mu rugaga rwabo, nkʾabajyanama ba Papa, bagize Kiliziya yihariye ya Roma, bakaba ari Inkingi za Kiliziya Gatolika (Princes de lʾEglise Catholique), kandi bakagira uburenganzira busesuye mu murwa wa Papa.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version