Tugomba kumenya kandi tugakumira ibitera umutekano muke – Gen Murasira

Minisitiri w’Ingabo z’u Rwanda Major General Albert Murasira yasabye abandi bafata ibyemezo bya Politiki mu by’umutekano gukorana bya hafi mu Karere k’Afurika y’i Burasirazuba bakarebera hamwe ibitera umutekano muke kugira ngo babikumire.

Hari mu ijambo yagejeje ku bandi bakora politiki mu by’umutekano bibumbiye mu kitwa East African Standby Force bari mu nama igamije kureba uko bakomeza gukorana bya hafi mu guteza imbere umutekano mu karere k’Afurika y’i Burasirazuba.

Gen Murasira avuga ko kugira ngo abantu bashobore gukumira ikintu bisaba ko babanza kumenya ikigitera.

Yagize ati: “ Tugomba gukomeza gukorana bya hafi kugira ngo tumenye ibitera umutekano muke mu karere bityo tubikumire.

- Advertisement -

Minisitiri w’ingabo z’u Rwanda Albert Murasira avuga ko mu Karere u Rwanda ruherereye mo hakiri ibibazo by’umutekano bihaboneka birimo gucuruza abantu, gucuruza intwaro, iterabwoba rikorwa n’imitwe yitwara gisirikare n’ibindi bireba imibereho myiza y’abaturage nk’indwara n’ibindi.

Yagarutse kandi ku cyorezo  COVID-19 gikomeje gukoma mu nkokora gahunda zose ariko asaba bagenzi be bashinzwe umutekano n’ingabo kudacika intege  ahubwo bagakurikiza amabwiriza atangwa n’inzego z’ubuzima, ariko n’akazi kabo kagakomeza.

Iyi nama ibaye ihuze ba Minisitiri b’ingabo n’ab’umutekano mu bihugu bifite ingabo zihora ziteguye gutabara aho rukomeye ziswe East African Standby Force.

Ni inama ibaye ikurikira iyabaye ku wa Gatatu taliki  16, Ukuboza, 2020 yahuje abagaba b’ingabo z’ibihugu bigize uriya mutwe.

Muri iyi nama kandi hari Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’ububanyi n’amahanga akaba aashinzwe n’ibikorwa bya EAC,  Prof Nshuti Mannasseh.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version