Cassien Ntamuhanga Agiye Gushyikirizwa U Rwanda

Amakuru agera kuri Taarifa yemeza ko Cassien Ntamuhanga waherukaga gutoroka gereza ya Mpanga mu Karere ka Nyanza yafatiwe muri Mozambique, ndetse ko mu minsi ya vuba azagezwa mu Rwanda.

Mu 2015 nibwo Ntamuhanga yakatiwe gufungwa imyaka 25 mu rubanza yareganwagamo n’abarimo Kizito Mihigo, ibyaha birimo kugambirira kugirira nabi umukuru w’igihugu.

Mu ijoro rishyira ku wa 31 Ukwakira 2017, byatangajwe ko Ntamuhanga yatorotse gereza ya Mpanga mu Karere ka Nyanza akoresheje imigozi. Kuva ubwo ntihongeye kumenyekana irengero rye. Amakuru yaje kwemeza ko asigaye aba muri Mozambique.

Guhera ku wa 24 Gicurasi inkuru z’ifatwa rye zabaye nyinshi ko yafashwe ku munsi wabanje. Ku wa 28 Gicurasi byemejwe n’ihuriro yabarizwagamo ryiswe RANP-Abaryankuna.

- Advertisement -

Mu itangazo basohoye, bavuze ko ubuyobozi bw’urwo rugaga “bubabajwe” no gutangaza ko “Cassien Ntamuhanga yafashwe agafungwa mu gihugu cya Mozambique ku Cyumweru tariki 23 Gicurasi 2021.”

Amakuru ahamya ko Nyamuhanga ari mu maboko ya Polisi ya Mozabique, ko yafatiwe ku kirwa cya Inhaca akaza kwimurirwa muri kasho yo mu murwa mukuru Maputo.

Hari n’amakuru yatanzwe n’Umuyobozi w’ikigo giharanira demokarasi n’iterambere (CDD) muri Mozambique, Adriano Nuvunga, wabwiye RFI ko ahubwo Ntamuhanga yafashwe na polisi ndetse agashyikirizwa ambasade y’u Rwanda i Maputo.

Ntamuhanga arashakishwa cyane kuko yahunze ubutabera atarangije igihano cy’imyaka 25 yakatiwe mu 2015, ndetse aheruka gukatirwa indi myaka 25 mu rubanza yarezwemo adahari. We n’abandi 12 barimo umunyamakuru Phocas Ndayizera baregwaga ibyaha by’iterabwoba.

Umuvugizi w’Ubushinjacyaha bw’u Rwanda, Nkusi Faustin, aheruka kubwira Taarifa ko ibyo kuba Ntamuhanga yaba yarafashwe “ntabwo mbizi.”

Mozambique ni kimwe mu bihugu byo muri Afurika bibamo Abanyarwanda benshi bakora imirimo itandukanye y’ubucuruzi, n’abakekwaho uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi bihisheyo.

Ni kimwe n’abakorana n’imitwe y’iterabwoba igamije guhungabanya umutekano w’u Rwanda. Bafite ibikorwa bitandukanye muri kiriya gihugu nk’uko byagiye bigaragazwa mu manza zitandukanye z’abaregwa iterabwoba.

Kuba Ntamuhanga yaba yarafashwe bigenda bihuzwa n’umubano mwiza u Rwanda na Mozambique bifitanye, aho mu mpera za Mata Perezida Filipe Nyusi yasuye u Rwanda akagirana ibiganiro na Perezida Paul Kagame byibanze ku mutekano.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version