Uko Byagenze Ngo Gen Katumba Wamala Arokoke Amasasu 56 Imodoka Ye Yarashweho

Amakuru yashyizwe hanze n’abarimo gukora iperereza ku iraswa rya Minisitiri w’Ibikorwa remezo muri Uganda Gen Katumba Wamala, ni uko imodoka ye yarashweho amasasu 56, kubw’amahirwe akarokoka.

Ni igitero cyagabwe ku wa Kabiri mu gitondo n’abantu bari kuri moto, bahitanye umukobwa we Brenda Nantongo wari muri Uganda avuye kwiga muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, n’umushoferi we Haruna Kayondo.

Daily Monitor yanditse ko ababonye buriya bwicanyi bavuze ko kurasana byamaze nk’iminota itanu, abarasaga kuri iyo modoka bahita bakomeza urugendo na moto zabo.

Gen Wamala wahoze ari umugaba w’Ingabo za Uganda yari mu nzira agiye ku kiliyo cya nyirabukwe, ahitwa Najjanankumbi.

- Advertisement -

Umukobwa yabaye igitambo

Polisi yavuze ko ibimenyetso bigaragaza ko ari ubwicanyi bwari bwateguwe, kuko abicanyi bagenze runono imodoka ya Gen Katumba Wamala kuva aturutse mu rugo, barinda bagera ahantu hitaruye, muri kilometero enye uvuye ku muhanda munini Kisota –Kulambiro.

Mbere ya kiriya gitero, hari abatanze ubuhamya ko hari umuntu wari kuri moto wabanje kurunguruka mu modoka ya Gen Katumba, ku buryo bishoboka ko yahise acira isiri abicanyi ko ari mu modoka. Birashoboka ko atabahaye amakuru yuzuye ku mwanya yicayemo.

Abicanye bane bari kuri moto ebyiri nini bahise baza, imwe inyura ku modoka ya Gen Wamala igera imbere nko muri metero 50, uwicaye inyuma arahindukira arasa kuri ya modoka ya gisirikare amasasu menshi.

Yahereye ku ipine ubundi arasa umushoferi, akurikizaho kurasa cyane ku mwanya w’ibumoso inyuma y’umushoferi, aho byakekwaga ko uyu musirikare mukuru akunda kwicara.

Kuri iyi nshuro ntabwo Katumba yari yicaye mu mwanya we, ahubwo yari yaguranye n’umukobwa we Brenda Nantongo w’imyaka 26.

Byatumye aba igitambo cya se kuko amasasu yose bibwiraga ko barimo kurasa jenerali afata uyu mukobwa, ahita apfa.

Mu kugenzura amasasu mu iperereza, byagaragaye ko muri yayandi asaga 50 hari imyenge umunani y’amasasu yaturutse inyuma y’imodoka, n’andi 16 yinjiriye ku ruhande umukobwa wa Katumba yari yicayeho.

Maj Abdul Mutyaba ushinzwe umutekano wa Katumba, yavuze ko baturutse mu rugo bari kumugenda inyuma bafite imodoka ya gisirikare yarimo n’amapine mashya, ariko bageze mu nzira bo baca indi nzira, mu kanya gato bumva ko yatezwe igico.

Ntabwo biramenyekana impamvu banyuze inzira itandukanye n’iy’uwo bashinzwe kurinda, kugeza ubwo abantu bari bamuhitanye.

Umusirikare wari kumwe na Wamala mu modoka, Sgt Khalid Koboyoi – wabashije kurokoka atanakomeretse – yahise amwihutishiriza kwa muganga kuri moto, ashyirwa mu bitaro.

Wamala yanditse kuri twitter ati “Ibikomere nagize ntabwo bikomeye. Bambaze mu ijoro ryakeye, ndetse rimwe mu masasu narashwe barivanyemo. Gusa bitewe n’uburyo irindi sasu ryagize ingaruka ku mitsi, ntabwo barivanyemo, abaganga baraza kungira inama ku kigomba gukurikira.”

Hari amakuru ko ubwo imodoka yatangiraga kuraswa, Koboyoit yahise afungura urugi rw’imbere aho yari yicaye iruhande rw’umushoferi, aryama mu modoka hasi, abagabye igitero bamwitiranya n’aho yapfuye.

Yaje kweguka arasa mu kirere abakanga, aza no kurasa umwe mu mugongo ku buryo abakurikiye umuhanda bagiye babona ahantu amaraso yagiye atakara.

Ubwicanyi nk’ubu buheruka mu 2018 ubwo abicanyi bahitanaga Depite Ibrahim Abiriga na komanda wa Polisi mu Karere ka Buyende, Muhammed Kirumira.

Yaba kuri ubwo bwicanyi cyangwa ubw’ikindi gitero cyahitanye Andrew Felix Kaweesi wari umuvugizi wa Polisi ya Uganda, nta n’umwe mu bagikigizemo uruhare urafatwa.

 

 

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version