Kagame Yoherereje Ubutumwa Perezida Suluhu Wa Tanzania

Perezida Paul Kagame yamenyesheje mugenzi we Samia Suluhu Hassan wa Tanzania ko u Rwanda rwiteguye gukomeza guteza imbere umubano w’ibihugu byombi. Ni ubutumwa yashyikirijwe na Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga Dr Vincent Biruta.

Dr Biruta kuri uyu wa Kane yakiriwe na Perezida Suluhu mu biro bye i Dodoma. Yari aherekejwe na ambasaderi w’u Rwanda muri Tanzania Maj Gen Charles Karamba.

Mu itangazo ryashyizweho umukono n’Umuyobozi Ushinzwe Itumanaho mu Biro bya Perezida wa Tanzania, Gerson Msigwa, byatangajwe ko ubutumwa Dr Biruta yajyanye bwari bukubiyemo kwihanganisha Tanzania ku rupfu rwa John Pombe Magufuli wayoboraga icyo gihugu, no kwifuriza ishya Perezida Suluhu wamusimbuye.

Perezida Kagame yanagaragaje ko u Rwanda ruhagaze neza muri iki gihe, kandi rwiteguye gukomeza guteza imbere umubano na Tanzania, cyane cyane binyuze mu gushyira mu bikorwa imishinga ibihugu byombi bihuriyeho.

- Kwmamaza -

Iyo mishinga irimo uwo kubyaza amashanyarazi urugomero rwa Rusumo rurimo kubakwa ku Akagera no kubaka umuhanda wa gari ya moshi uzahuza Isaka na Kigali, uzoroshya cyane ubwikorezi bw’ibicuruzwa biva ku cyambucya Dar Es Salaam.

Itangazo rikomeza rivuga ko Samia yashimiye Kagame ku butumwa yamwoherereje bwo kubakomeza no kubifuriza ishya, anamwizeza ko Tanzania na yo yiteguye kurushaho guteza imbere umubano n’ubufatanye n’u Rwanda.

Riti “Ku bijyanye n’ishyirwa mu bikorwa ry’imishinga ihuriweho, yasabye ko Komisiyo ihuriweho ku butwererane bwa Tanzania n’u Rwanda yahura kugira ngo hongerwe imbaraga muri iyo mishinga no kureba izindi nzego nshya ibihugu byafatanyamo mu nyungu bisangiye.”

“Izindi nzego yasabye ko iriya komisiyo yashyiramo imbaraga zirimo guteza imbere ubwikorezi bw’amafi ava i Mwanza atwarwa n’ikigo cy’indege cy’u Rwanda no kwihutisha ibikorwa byo kubaka icyambu cyo ku butaka cya Isaka.”

Urugomero rwa Rusumo rurimo kubakwa binyuze mu mushinga ‘Nile Bassin Initiative’, rukazatanga  MW 80 zizagabanywa u Rwanda, u Burundi na Tanzania. Ruzuzura rutwaye miliyoni $340.

Mu bufatanye bw’ibihugu byombi kandi muri Gicurasi 2020 byatangajwe ko RwandAir yatangiye gutwara amafi aturutse i Mwanza muri Tanzania, iyajyana i Bruxelles mu Bubiligi.

Ni nyuma y’uko mu 2019 u Rwanda na Tanzania byemeranyije ubufatanye mu kugeza ibicuruzwa ku masoko akomeye, arimo ayo muri Tanzania ndetse no ku mugabane w’u Burayi.

U Rwanda kandi nk’igihugu kidakora ku nyanja, rukomeje gufatanya na Tanzania mu mushinga wo kubaka umuhanda wa gari ya moshi.

Amasezerano yo kubaka uyu muhanda wa kilometero 532 yashyizweho umukono ku wa 9 Werurwe 2018, ugomba gutwara miliyari 3.6$.

Hamaze kugaragazwa aho ku ruhande rw’u Rwanda uriya muhanda uzanyura, ugaturuka ku Rusumo ukagera ahubatswe Dubai Ports muri Kicukiro.

U Rwanda ruheruka gutangaza ko rukeneye miliyari 1.3$ azarufasha kubaka kilometero 138 zo ku ruhande rwarwo, mu gihe Tanzania ifite igice kinini kingana na kilometero 394, izakoresha miliyari 2.3$.

U Rwanda rufite Tanzania nk’inzira nziza y’ibicuruzwa biva ku cyambu cya Dar Es Salaam, mu gihe imibanire na Uganda nk’inzira y’umuhora wa ruguru igera ku cyambu cya Mombasa muri Kenya, utameze neza.

Dr Biruta yakirwa mu biro bya Perezida Suluhu

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version